skol
fortebet

Miss Elsa yashimye umuhindekazi bari bahatanye wabaye nyampinga w’isi-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yashimye bikomeye mugenzi we ukomoka mu gihugu cy’U Buhinde, Manushi Chhillar wambitswe ikamba rya Nyampinga w’isi 2017 mu birori byabereye byatangiye saa saba n’igice z’amanywa ku isaha y’i Kigali bibera ahitwa Sanya City Arena.
Kuya 18 Ugushyingo 2017 mu gihugu cy’u Bushinwa hasojwe amarushanwa y’ubwiza,Miss World 2017 yari amaze ukwezi abakobwa barenga 118 bahatanye aho umuhindekazi Manushi Chhillar yagizwe umukobwa uhiga abandi mu (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yashimye bikomeye mugenzi we ukomoka mu gihugu cy’U Buhinde, Manushi Chhillar wambitswe ikamba rya Nyampinga w’isi 2017 mu birori byabereye byatangiye saa saba n’igice z’amanywa ku isaha y’i Kigali bibera ahitwa Sanya City Arena.

Kuya 18 Ugushyingo 2017 mu gihugu cy’u Bushinwa hasojwe amarushanwa y’ubwiza,Miss World 2017 yari amaze ukwezi abakobwa barenga 118 bahatanye aho umuhindekazi Manushi Chhillar yagizwe umukobwa uhiga abandi mu bwenge no mu buranga ku isi y’abazima.

Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa instagram, Miss Elsa yavuze ko yagize ibihe byiza ari mu Bushinwa, avuga ko yahungukiye inshuti nyinshi kandi ko ibihe yasangiye n’abo azahora abyibuka.

Yagize ati “Amahirwe masa kuri nyampinga w’isi n’ibisonga bye mwarabyizeye kandi mwarabikoze…Ndabifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya mutangiye kandi nizeyeko muzagera kubyo mwiyemeje.”

Uyu mukobwa w’I Kanombe wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ku nshuro ya kabiri yashimye kandi abakobwa bose bari kumwe uko ari 118, ati “Kubo twari duhataniye ikamba twese turi abatsinzi kandi mwarakoze kuba twarabanye neza muri uku kwezi mwatumye biba ibihe bitibagirana kuri njye.Ni ibihe ndetse n’ubumenyi nzahora nibuka nkanabisangiza abandi.”

Yashimye kandi abategura Miss World imaze kugera ku nshuro 67 itegurwa, yagize ati “Ndashima abategura Miss World mwarakoze cyane kandi ndashima ingufu mushyira muguteza imbere abakobwa bo ku isi yose mu kabigisha uko bakoresha ubwiza bufite intego.”

Elsa kandi yashimye abo mu muryango we ndetse n’Igihugu akomokamo ‘Ndashima umuryango wanjye wambaye hafi bagakomeze ku ntera akanyabugabo ndetse ntibagiwe n’inshuti zanjye.Ndashima inkunga nahawe n’Igihugu cyanjye ndetse n’urukundo ubuyobozi bwanyeretse.”

Miss Elsa Iradukunda w’imyaka 19 y’amavuko wari uhatanye n’abagenzi be nta gikombe yigeze yegukana kuva iri rushanwa ryatangira cyangwa se ngo aze no muri 40 akanama nkemuramaka gatoramo Nyampinga w’Isi.

Manushi wagizwe Nyampinga w’isi yagaragiwe na Nyampinga wa Mexique , Andrea Meza wabaye igisonga cya mbere ,Nyampinga w’Ubwongereza Stephanie Hill wabaye igisonga cya kabiri.

Manushi asanzwe ari umunyeshuri mu by’ubuvuzi akaba yasimbuye umunya Puerto Rico Stephanie Del Valle ari nawe wamwambitse iri kamba.

Manushi yabaye nyampinga w’isi wa 67 wandikishije amateka mashya! yageze kuri uyu muhigo nyuma y’uko anahigitse bagenzi be mu byitwa Head to Head Challenge na Beauty with Purpose.
REBA AMAFOTO:

Miss Kenya ni we munyafurikakazi wahize yaje muri 5 ba mbere

Miss World 2016 Stephanie Del Valle, yambuye ikamba ariha Miss World 2017




Miss World 2017, Manushi Chhillar agihamagarwa yaratunguwe




Miss Andrea Meza wo muri Mexico wabaye igisonga cya mbere, yambikwa ikamba




Miss Stephanie Hill, umwongerezakazi ninawe wambitsei kamba ry’igisonga cya kabiri



Miss World 2016 Stephanie Del Valle(iburyo), niwe wambitse ikamba Nyampinga w’isi 2017



Nyampinga w’isi, Umuhindekazi yagukanye ikamba naho Miss Rwanda ataha amara masa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa