skol
fortebet

Miss Elsa yavuze ku musore watangaje itariki y’ubukwe bafitanye mu Ukuboza 2017

Yanditswe: Monday 11, Sep 2017

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko yatunguwe no kubona hari umusore washyize hanze itariki y’ubukwe bwe nawe, ngo nta gahunda afitanye nawe n’ubwo yateguje abantu kuzataha ubukwe bw’abo.
Ni mu kiganiro yahaye Isango Star, Elsa yasobanuye ku ifoto yazengurikijwe imbuga nkoranyambaga, yagaragaza ko afite ubukwe ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 nyuma y’iminsi micye avuye mu irushanwa rikomeye rya Miss World 2017. Elsa wasekaga cyane yavuze atazi uwo musore ahubwo ko yabikoze (...)

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yatangaje ko yatunguwe no kubona hari umusore washyize hanze itariki y’ubukwe bwe nawe, ngo nta gahunda afitanye nawe n’ubwo yateguje abantu kuzataha ubukwe bw’abo.

Ni mu kiganiro yahaye Isango Star, Elsa yasobanuye ku ifoto yazengurikijwe imbuga nkoranyambaga, yagaragaza ko afite ubukwe ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 nyuma y’iminsi micye avuye mu irushanwa rikomeye rya Miss World 2017.

Elsa wasekaga cyane yavuze atazi uwo musore ahubwo ko yabikoze nk’umukameramani cyangwa se akoresheje Photoshoot kuburyo yabashije kwegeranya ayo mafoto mu buryo bumworoheye.

Yagize ati “Icyo nabwira abanyarwanda iyo foto ntabwo ariyo...Nttabwo aribyo ibyo bintu , so uwo muntu ni ufatamashusho (Cameraman) ariko nyine ni nkuko njye nawe twaposinga (twafata ifoto, yabwiraga umunyamakuru) ababishyizeho bafite impamvu babishyizeho, ariko ntabwo aribyo.”

Yungamo ati “Ibyo bintu nibibeshye ntabwo aribyo.” Umunyamakuru yahise amubaza ibyo ahakana niba ari ubukwe cyangwa se koko barifotoje bari kumwe ‘ntabwo aribyo ibiki?,…Miss Elsa ati “Ibyo byo gusevinga date (Kuzibuka itariki y’ubukwe buzatahira).”

Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko yumvikanishije ko nta gahunda afitanye n’uyu musore ndetse ko iyo foto yashyizwe hanze ntacyo ivuze kuri we kuko atanamuzi.

Ku ifoto igaragaza ubutumire, handitseho tariki ya 25 Ukuboza 2017, Umusore witegura gutwara umugeni yitwa Champion mu gihe umugeni byavugwaga ko yitegura kurongorwa ari Miss Iradukunda Elsa.

Elsa yavuze ko nta gahunda afitanye n’uwo musore watangaje itariki y’ubukwe.

Biteganijwe ko irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rikazitabirwa na Banyampinga 130 barimo na Miss Rwanda, Elsa Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko.

Miss World igiye kuba ku nshuro ya 67, izatangira ku itariki 18 Ugushyingo 2017, ibere mu Mijyi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen.

Iradukunda Elsa azatangira urugendo rwe kuwa 24 Nzeri 2017, azabanza kujya mu Budage akomereze mu bindi bihugu bitandukanye, azabanza i Frankfurt, azakora ubukangurambaga mu Mujyi wa Berlin, muri Sweden ndetse no mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Ibitekerezo

  • None se amategeko y’u Rwanda yemerako bashyingira umuntu atarageza kuri 21ans?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa