skol
fortebet

Miss France 2000 ukomoka mu Rwanda arimo gukora filime mbarankuru ku Rwanda [Amafoto]

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Sonia Rolland wabaye nyampinga w’ u Bufaransa, akaba afite inkomoko mu Rwanda kuri ubu ari mu Rwanda aho arimo gukora filimi mbarankuru ivuga ku byiza bitatse u Rwanda.
Iyo filimi izatambutswa kuri chaine ya televiziyo yitwa Canal+ Afrique.
Uyu mugore ufite nyina w’Umunyarwandakazi, ubwo yari mu Karere ka Rubavu azenguruka ku igare, yabwiye Itangazamakuru ko iyi filimi izibanda ku kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda nk’Ingagi, ipariki y’Akagera, Imisozi n’ibirunga byo mu Rwanda, ababyinnyi ba (...)

Sponsored Ad

Sonia Rolland wabaye nyampinga w’ u Bufaransa, akaba afite inkomoko mu Rwanda kuri ubu ari mu Rwanda aho arimo gukora filimi mbarankuru ivuga ku byiza bitatse u Rwanda.

Iyo filimi izatambutswa kuri chaine ya televiziyo yitwa Canal+ Afrique.

Uyu mugore ufite nyina w’Umunyarwandakazi, ubwo yari mu Karere ka Rubavu azenguruka ku igare, yabwiye Itangazamakuru ko iyi filimi izibanda ku kugaragaza ibyiza bitatse u Rwanda nk’Ingagi, ipariki y’Akagera, Imisozi n’ibirunga byo mu Rwanda, ababyinnyi ba gakondo n’ibindi…

Iyi filimi ngo yahisemo kuyikinira mu Rwanda nyuma yo kubazwa na televiziyo ya Canal+ Afrique niba yahitamo gukinira filimi mu Rwanda nka kimwe mu bihugu 6 biri gukinirwaho fiilimi mbarankuru (film documentaire) muri Africa.

Ku bwe ngo yabyemeye atazuyaje kuko ngo hari na filimi yakiniye mu Rwanda igakundwa, ngo akarusho kandi u Rwanda ni igihugu akunda kuko ahafite inkomoko.

Ati “ Hari filimi 6 za Canal Afrique ziri gukinirwa muri Africa, imwe muri izo ni iyi bansabye ko nayikinira mu Rwanda, mpitamo kwerekana ibyiza bitatse u Rwanda kuko hari abatabizi kandi bihari byinshi, ingagi, ibiyaga, imisozi myiza, umuco nyarwanda n’ibindi, ikirenze kuri ibyo nkunda u Rwanda kuko ni igihugu cyambyaye”.

Yungamo ati “ Nizeye ntashidikanya ko ibyiza bitatse u Rwanda, bwo bizaca kuri televiziyo ya Canal+ Afrique bizatuma abakerarugendo biyongera cyane, kuko iri ya televiziyo ikurikirwa n’abantu bo mu bihugu bitandukanye”.

Miss Sonia Rolland si ubwa mbere akiniye filimi mu Rwada kuko hari indi yahakiniye yitwa “ Rwanda du Chaos au Miracle” ndetse n’indi agitunganya ivuga ku iterambere ry’umugore wo mu Rwanda ariko yo ntarayibonera izina.

Nta gihe agaragaza iyi filimi izaba yarangiye gukinwa, gusa ngo iyo yakinnye ku iterambere ry’umunyarwandakazi izasohoka muri Nyakanga 2017.



Src: Izuba rirashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa