skol
fortebet

Miss Honoline "Igisabo" n’abakobwa bo muri Afurika begukanye umwanya wa 3

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Miss Hirwa Uwase Honoline uzwi nka miss Igisabo niwe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 ndetse yatangiye yegukana umudali n’itsinda ry’abakobwa bahagarariye umugabane w’Afurika muri aya marushanwa.
Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 09 Ukwakira 2017 nibwo iri rushanwa ryatangiye ku mugaragaro abakobwa 91 baryitabiriye bashyirwa mu byiciro hagendewe ku migabane baturutsemo. Itsinda ry’abakobwa bo muri Afurika begukanye umwanya wa gatatu
Miss Uwase Honoline yashyizwe mu itsinda (...)

Sponsored Ad

Miss Hirwa Uwase Honoline uzwi nka miss Igisabo niwe waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017 ndetse yatangiye yegukana umudali n’itsinda ry’abakobwa bahagarariye umugabane w’Afurika muri aya marushanwa.

Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 09 Ukwakira 2017 nibwo iri rushanwa ryatangiye ku mugaragaro abakobwa 91 baryitabiriye bashyirwa mu byiciro hagendewe ku migabane baturutsemo.

Itsinda ry’abakobwa bo muri Afurika begukanye umwanya wa gatatu

Miss Uwase Honoline yashyizwe mu itsinda ry’abakobwa baturuka ku mugabane w’Afurika ndetse babasha kwegukana umwanya wa gatatu ku nsanganyamatsiko baganiragaho yo gusobanura ibijyanye n’ibidukikije.

Abakobwa bo muri Amerika y’Amajyepfo babaye aba kabiri

Abakobwa baturutse ku mugabane w’Uburayi nibo bahize abandi baba aba mbere mu gihe ku mwanya wa kabiri haje itsinda ry’abakobwa baturutse ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.

Abakobwa bo ku mugabane w’Uburayi nibo babaye aba mbere

Iri rushanwa riri kubera mu gihugu cya Philippines biteganyijwe ko rizarangira ku italiki ya 04 Ugushyingo 2017 aho hazamenyekana kuri uwo munsi umukobwa uzahiga abandi akambikwa ikamba rya Miss Earth.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa