skol
fortebet

Miss Igisabo ntiyaje mu bakobwa 15 ba mbere baberwa n’amafoto muri Miss Earth(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya miss Earth 2017 riri kubera mu gihugu cya Philippines yabuze amahirwe yo kuza mu bakobwa 15 baberwa n’amafoto cyane kurusha abandi.
Aba bakobwa uko ari 15 batowe nabo bazatorwamo batatu bazahiga abandi bakazambikwa ikamba rya ba nyampinga baberwa n’amafoto (Miss Photogenic).
Aya yari amatora yakozwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho abantu barebaga amafoto y’aba bakobwa bagatora bakurikije uberwa cyane n’amafoto (...)

Sponsored Ad

Miss Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya miss Earth 2017 riri kubera mu gihugu cya Philippines yabuze amahirwe yo kuza mu bakobwa 15 baberwa n’amafoto cyane kurusha abandi.

Aba bakobwa uko ari 15 batowe nabo bazatorwamo batatu bazahiga abandi bakazambikwa ikamba rya ba nyampinga baberwa n’amafoto (Miss Photogenic).

Aya yari amatora yakozwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho abantu barebaga amafoto y’aba bakobwa bagatora bakurikije uberwa cyane n’amafoto kurusha abandi.

Uko abakobwa 15 ba mbere barushanyijwe

Muri miss Earth habamo uduce twinshi abakobwa baba bayitabiriye bagenda bahatanamo kandi twose ni nako abadutsinze begukanamo amakamba.

Hari uduce twabanje muri iri rushanwa miss Igisabo yaserutsemo mu buryo butandukanye n’ubwa bagenzi be nk’aho yanze kwambara umwambaro wa bikini ndetse n’umwambaro w’imbere ugaragaza imiterere n’ubwiza bw’umukobwa.

Ibi bamwe bagiye bavuga ko biri mu byamubujije amahirwe yo kwitwara neza gusa hari n’abandi bavuga ko atabigira urwitwazo kuko n’aho yambaye uko abyifuza atigeze abasha gutsinda.

Miss Igisabo iri rushanwa yitabiriye ntiryamuhiriye

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa ku italiki ya 04 Ugushyingo 2017 ari naho umukobwa uzaryegukana azamenyekana n’ibisonga bye. Kugeza ubu miss Vietnam ari mu b’imbere mu bahabwa amahirwe na benshi yo kuryegukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa