Miss Igisabo yanze ko umwana we yazagira ikibazo abonye ifoto ye yambaye ‘Bikini’

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 23 October 2017 Yasuwe: 2908

Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye nka “Igisabo” uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2017, avuga ko yanze kwambara ‘Bikini’ agamije gusigasira umuco nyarwanda no kwereka abategura iri rushanwa ko bashobora gukuramo ibyo kwambara Bikini kw’abakobwa baba baryitabiriye.

Uyu mukobwa wo mu Rwanda ari guhatana n’abandi bakobwa baturutse impande z’isi aho bateraniye mu gihugu cya Philippines.

Bakigerayo babanje gutemberezwa, buri wese yerekana impano yibitseho ndetse icyo gihe hatoranyijwe abakobwa batanu bahiga abandi Miss igisabo ntiyabonetsemo. Mu gihe cyo kwambara Bikini, umwambaro kenshi uzwi nk’uwo kogana, Uwase yanze kuwambara.

Ngo ntiyari kwikoza Bikini kandi aziko azabyara agaheka
Ku nshuro ya kabiri nabwo yarawambaye ariko akingaho igitambaro cy’umweru;ibintu byahagurije abamuvuga umunsi ku wundi bavuga ko bidakwiye kwirengagiza cyangwa se gusuzugura amategeko y’irushanwa.

Ku ikubitoro uyu mukobwa yanenzwe na Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyammpinga w’u Rwanda 2015 wavuze ko yagakwiriye kuba yarambaye Bikini cyane ko yagiyeyo azi amategeko n’amabwiriza.

Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 we yavuze ko buri gihugu kigira umuco wacyo kandi ko Miss Igisabo atari kuvogera indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017 Miss Igisabo yavuganye na Radio Rwanda asobanura byimbitse icyatumye atambara uyu mwambaro kandi abandi barabikoze.

Yumvikanye avuga ko atari kuwikoze kuko umuco nyarwanda utabimwerera anavuga ko bwari ubutumwa kubategura iri rushanwa ko atari ngombwa ko umukobwa yakwambara Bikini kugirango atsindire ikamba.

Yongeyeho ko yatekereje ku mwana we uko yazamufata aramutse abonye amafoto ya Nyina yambaye Bikini idakunze kuvugwaho rumwe.

Honorine (Igisabo),ati"Mpagarariye igihugu cyanjye ndetse n’umuco wacyo ariko kandi nteganyiriza ejo hazaza, umwana wanjye wazabona nambaye bikini sintekereza ko rwaba ari urugero naba naramuhaye. Ntekereza ko buri muntu wese agira uko yitwara buri gihugu kigira umuco wacyo rero iyo ugiye kwisanisha n’abandi biba ari ikibazo gikomeye abashyigikira kwambara bikini sinzi icyo baba batekereza, twe nk’abatabyemera dukwiye kuba ba ambasaderi kugira ngo ibi byo kwambara bikini bibe byava muri iri rushanwa.”

Miss Uwase Hirwa Honorine yavuze ko uretse we n’abandi babikoze by’amabura kindi.Ngo ni urugendo rw’impinduramatwara kuburyo yizera neza ko umwaka utaha abategura iri rushanwa bashobora kuzakuramo kambwara Bikini.

Miss Earth 2017 iri kubera muri Philippine ku nshuro ya 17 ihuriza hamwe abakobwa b’uburanga. Rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.biteganyijwe ko rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gafaranga

    Ngo "umuco w’igihugu cyanjye". Ese bitabaye kuvuga uko buri wese abitekereza cg abyumva, ubundi umuco nyarwanda udutegeka kwambara gute? Munandangire aho nabisoma

    October 2017

Inzindi nkuru

Bitunguranye Yvan Buravan yahinduye inyogosho yo ku mutwe[AMAFOTO]

Dushime Burabyo Yvan uzwi cyane mu muziki nka Yvan Buravan umwe mu bahanzi...
23 May 2018 Yasuwe: 483 0

Amafoto yaciye ibintu: Umuryango nyuma y’igihe kinini nta rubyaro bibarutse...

Mu mafoto yaciye ibintu kuri interinete turasangamo umuryango wabyaye...
23 May 2018 Yasuwe: 3276 0

Nyuma ya Platini undi muhanzi nyarwanda bamuteye gapapu bamutwara...

Umuhanzi Emmy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biravugwa...
23 May 2018 Yasuwe: 4189 0

Imfungwa yafatiwe mu mwobo w’ ubwiherero ’Toilet’ ubwo yageragezaga gucika...

Imfungwa yitwa Judson Cunha Evangelista ibarizwa muri gereza ya Boa Vista...
23 May 2018 Yasuwe: 3018 0

Kim Kardashian yongeye gushyira hanze ifoto yambaye nkuko yavutse...

Umunyamidelikazi Kim Kardashian yongeye gushyira hanze ifoto yambaye nkuko...
23 May 2018 Yasuwe: 2838 0

Miss Aurore yongeye gutomagura umukunzi we Egide ugiye kumurongora

Aurore yateye imitoma umukunzi we amubwira ko ari mu nzira ze zose ndetse...
23 May 2018 Yasuwe: 1600 0