skol
fortebet

Miss Igisabo yasibye amafoto ye na Bruce Melodie basohokanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize twababwiye inkuru yuko Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane ku mazina ya Igisabo kubera imiterere ye ,ari mu rukundo na Bruce Melodie bitewe n’amafoto yashyize kuri instagram ye ari kumwe na Bruce Melodie basohokanye akayaherekesha amagambo y’urukundo.

Sponsored Ad


Twababwiye ko kandi ku rundi ruhande, Bruce Melodie nawe yasangije abafana be bo kuri instagram ayo mafoto ndetse anongeraho akarango k’umutima.Miss Igisabo yabitangaje nyuma yo gushyira hanze amafoto ye na Bruce Melodie yagize ati: “Some vitamins😉? Huh… It is only the beginning💯. Umwami ni Icyamamare @brucemelodie ❤️”,tugenekereje amwe mu magambo yavuzemo y’icyongereza aragira ati "Zimwe muri Vitamine,Huh....Ni Intangiriro.....".

Nyuma y’ibi Miss Igisabo yari yatangaje, Bruce Melodie nawe yifashishije post Miss Igisabo yari amaze gushyira hanze maze nawe ayisangiza abamukurikira ndetse ayiherekesha akarango k’umutima (😍).


Kuri ubu aya mafoto yamaze gusibwa kuri account ya instagram ya Miss Igisabo (Miss Honorine).

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa