skol
fortebet

Miss Igisabo yasubije abibazaga impamvu yitabiriye irushanwa nyuma akaza kwanga kwambara Bikini(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Miss Uwase Hirwa Honorine(Igisabo) yahaye igisubizo abibazaga impamvu yitabiriye irushanwa nyuma akaza kwanga kwambara bikini kandi yari aziko abaryitabira bagomba kuzambara.
Mu minsi ishize ni bwo Miss Vanessa Uwase yumvikanye anenga bikomeye abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza maze bakanga kwambara Bikini bitwaje umuco nyarwanda. Aha Miss Vanessa akaba ataratinye kubagereranya n’indyarya kuko ngo kuri we bakabaye bareka kuyitabira kuko baba bazi amabwiriza agenga irushanwa harimo no (...)

Sponsored Ad

Miss Uwase Hirwa Honorine(Igisabo) yahaye igisubizo abibazaga impamvu yitabiriye irushanwa nyuma akaza kwanga kwambara bikini kandi yari aziko abaryitabira bagomba kuzambara.

Mu minsi ishize ni bwo Miss Vanessa Uwase yumvikanye anenga bikomeye abakobwa bitabira amarushanwa y’ubwiza maze bakanga kwambara Bikini bitwaje umuco nyarwanda. Aha Miss Vanessa akaba ataratinye kubagereranya n’indyarya kuko ngo kuri we bakabaye bareka kuyitabira kuko baba bazi amabwiriza agenga irushanwa harimo no kwambara utwenda two kogana.

Uku ni ko Miss Uwase Hirwa Honorine yaserutse mu gihe abandi batambukaga muri Bikini

Nyuma y’aya makuru rero Miss Uwase Hirwa Honorine na we uri mu banze kwambara Bikini yagize icyo abivugaho, aho yavuze ko kuba yaritabiriye irushanwa rya Miss Earth 2017 na we yari azi ko hari aho bazasabwa kwambara Bikini gusa ngo yabibwiye abategura iri rushanwa ko atazigera yambara utu twenda kubera umuco w’u Rwanda utabimwemerera maze ngo kuko bubaha umuco, bemera ko azaryitabira kandi bazi ko atazayambara.

Mu gihe abandi bari bambaye Bikini, Miss Igisabo we yahisemo kurenzaho agakenyero

Yongeyeho kandi ko nubwo iri ryari ijonjora ry’ibanze ntawigeze avamo cyane ko amanota bahawe byose bizamenyekana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa riri kubera muri Philippines tariki 4 Ugushyingo 2017.

Ibitekerezo

  • Nibakureke rata waramaze iy’utambaye c?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa