skol
fortebet

Miss Igisabo yatangaje bimwe mu bintu by’ingenzi umusore wifuza kumutereta azaba yuzuje

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Yavuze ko umusore wifuza kumutereta azaba ari ntamakemwa, asenga kandi ari Umunyabwenge.

Sponsored Ad

Uwase Hirwa Honorine[Igisabo] wabaye nyampinga wihariye igikundiro mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, yavuze bimwe mu byo yifuza ku mugabo bazashakana.

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram yababwiye kugira ibyo bamubaza bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Mu bibazo bitandukanye bamwe bagiye bagaruka cyane ku buzima bwe bwite, cyane cyane bamubazaga niba afite umukunzi undi akababwira ko igihe kitaragera ubu ari ingaragu.

Umwe mu bamukurikira yamubajije umugabo w’inzozi maze undi amusubiza avuga ko hari byinshi amwifuzaho. Ati” Agomba kuba ari umwizerwa, ari ntamakemwa, asenga kandi ari Umunyabwenge. Ni byinshi mwifuzaho ariko ibyo nibyo by’ingenzi.”

Twakwibutsa ko Uwase Hirwa Honorine ari mu bakobwa bazaserukira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017.

Ibitekerezo

  • Gisabo Mwana wa Mama nkugire inama , ibyo twese twabyifuje kera kenshi, ariko ni ukuvuga gutekereza nkawe,gusa hari icyo wibagirwa, ese usaba umusore w’umwizerwa wowe uri we ? Usaba umunyabwenge wowe uri we ? Ariko na none sinkuveba cyane kuko umuntu asaba ibyo yifuza

    Icyo nakubwira ni uko kenshi tutamenya gusaba ,ahubwo saba uti *Mana, mu mimerere yajye sindi shyashya ,ndi umuntu ! Mana mpa, cg uzampe umuntu nshoboye kwihanganira ibye byose, ariko uzandinde uzancumuza, gusa nifuza umuntu muzima wubaha izina ryawe* . Nkubwije ukuri uzabona nibyo utasabye, naho ibindi byose ni ZERO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa