skol
fortebet

Miss Igisabo yemeje ko n’ubusanzwe yahoze akundana na Bruce Melodie[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize twababwiye inkuru yuko Miss Honorine wamenyekanye ku mazina ya Igisabo ari mu rukundo n’umuhanzi Bruce Melodie, iyi ni inkuru yagiye icicikana hirya no hino ndetse ikanakomeza kuvugwa na benshi.

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike iyi nkuru igiye hanze, benshi mu bakurikirana aba bombi bakomeje kugenda bakurikiranira hafi bimwe mu byo aba bombi bavuga ndetse banasangiza ababakurikirana.


Bamwe mu bafana ba Miss Honorine (Igisabo) bamubajije niba yaba akundana na Bruce Melodie maze abasubiza agira ati : “Niko byahoze,Si Iby’ubu". Bigaragara ko uyu mukobwa asanzwe ari mu rukundo na Bruce Melodie kandi hashize igihe aba bombi bakundana.

Kuri ubu amafoto ya Bruce Melodie ari kumwe na Honorine yamaze gusibwa kuri account ya instagram ya Miss Igisabo (Miss Honorine).

Miss Igisabo ashyira hanze aya mafoto ye na Bruce Melodie yagize ati: “Some vitamins😉? Huh… It is only the beginning💯. Umwami ni Icyamamare @brucemelodie ❤️”,tugenekereje amwe mu magambo yavuzemo y’icyongereza aragira ati "Zimwe muri Vitamine,Huh....Ni Intangiriro.....".

Nyuma y’ibi Miss Igisabo yari yatangaje, Bruce Melodie nawe yifashishije post Miss Igisabo yari amaze gushyira hanze maze nawe ayisangiza abamukurikira ndetse ayiherekesha akarango k’umutima (😍).

Bruce Melodie akaba ubusanzwe afite umugore babana batasezeranye mu buryo bw’amategeko,bakaba bamaze kubyarana abana Babiri ndetse akaba yarigeze no kuvugwaho kubyarana umwana n’umukobwa uzwi ku izina rya AGASARO Diane,gusa nyuma uyu muhanzi yaje kubihakana ko uwo mwana atari uwe uyu mukobwa ko yamubeshyeraga.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi kwa Nzeri,2019 aho yatangaje ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa