skol
fortebet

Miss Igisabo yibasiwe bidasanzwe na Miss Vanessa amuziza kwanga kwambara Bikini(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo ari mu gihugu cya Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss earth 2017 ndetse uyu mukobwa akaba yaranze guseruka yambaye bikini bigatuma atakaza amanota muri iri rushanwa,Miss Vanessa Uwase rero akaba yamwibasiye amushinja gushaka kwitemberera aho guhatanira ikamba. Ubwo abandi bari baserutse muri Bikini,Miss Igisabo we yaserutse mu ikanzu
Miss Vanessa Uwase akaba yafashe Snapchat maze yandika amagambo (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi Miss Uwase Honorine uzwi cyane nka Miss Igisabo ari mu gihugu cya Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss earth 2017 ndetse uyu mukobwa akaba yaranze guseruka yambaye bikini bigatuma atakaza amanota muri iri rushanwa,Miss Vanessa Uwase rero akaba yamwibasiye amushinja gushaka kwitemberera aho guhatanira ikamba.

Ubwo abandi bari baserutse muri Bikini,Miss Igisabo we yaserutse mu ikanzu

Miss Vanessa Uwase akaba yafashe Snapchat maze yandika amagambo menshi avuga ko abanga kwambara bikini bitwaje umuco nyarwanda batuma abanyarwanda bafatwa nk’indyandya gusa,ngo kuko iyo baza kuba banga kuzambara kubera umuco bari no kujya banga kwitabira ayo marushanwa kunera ko nubundi baba babizi ko basabwa kwa mbara Bikini kandi ko iyo babyanze baba babizi neza ko nta mahirwe yo gutsinda baba bagifite.

Vanessa akaba yakomeje avugako kujya mu marushanwa uziko bazagusaba kwambara bikini ukabyanga ko birutwa no kutajyayo ngo kubera ko uba ugiye kuzuza umubare gusa.

Miss Vanessa ahamya ko umuntu wese witabira amarushanwa yo guhatanira ikamba wanga guseruka muri Bikini aba yagiye kwitemberera

Miss Vanessa yakomeje kandi agira ati "“Uretse kuba wari wifitiye izindi mpamvu zawe (nko gutembera, gushaka kumenyana n’abantu bashya, no kureba imico y’ahandi…) gusa igihe uziko utazakurikiza amategeko kandi bizatuma utsindwa nahamya ntashidikanya ko uba utagiye guhatanira Ikamba”

Ibitekerezo

  • None c Miss Vanessa we wambaye bikini harya iryo kamba yararyegukanye?

    ndumva ntampamvu yokumwibasira ngo nuko atambaye Bikini bigaragare ko atamenyereye kwambara ubusa nkuko indanga gaciro zacu zitabitwemerera yubahishije umuco nyarwanda naho abo bamwibasira bigaragare ko bamenyereye kwiyambarira ubusa rero ntibabimurenganyiriza.

    Arko kamere zabantu ziba zitandukanye,wenda muri kamereye abayumva bitashoboka ko yakwambara bikini knd burya ku judging umuntu ntago biba aribye kuko nawe ntago yanze kwamamara knd nanubwo yanze ibihembo knd ntamuntu ujya wifuza kibayatakaza amanota buri wese mumutwe we haba harimo gutsinda.

    yarakoze kubyanga nanjye ndamushimiye cyane kbs .iyo ntabwo ari imyenda y’ umuntu muzima kabisa

    Vanessa i mana ikubabarire Bose abagiyeyo bakambara ubusa bazage Iki uretse gusebya umuco wacu miss igisabo byoyakoze nibyo

    Ndamushyigikiy peeeeeee yajyagahec

    ibyo uvuze ni ykuri kwambaye ubusa rwose bajye baguma murugo reka uzaba ureba agashya ka miss cogebank azakora mu bushinwa nduziko ariyo yamwimitse abana abandi

    Ariko Hari ibintu mwandika birimo amakosa menshi y’imyandikire. Mujye mubanza mubisome murebe. Ikindi, amafoto mujye mushyiraho ba nyirayo. Buriya ntitumenye uyu wambaye bikini uwo ariwe.

    zirabira nayo iti baaaaaaa
    igisabo won my respect
    iyo nshinzi (Vanessa) yo niceceke kbsa.
    kuyambara privately ntaribi ark kubyereka isi si ibyacu.

    zirabira nayo iti baaaaaaa
    igisabo won my respect
    iyo nshinzi (Vanessa) yo niceceke kbsa.
    kuyambara privately ntaribi ark kubyereka isi si ibyacu.

    Igisabo nibarecyere aho kumurenganya kuko niba azi kandi akemera umuco nyarwanda habamo n’indangagaciro ivuga ko umunyarwandakazi agomba kwambara akikwiza kandi kubahiriza indangagaciro nakirazira byumuco wacu nabyo nibyiza kandi abo babimubwira bari bakwiye no kutwereka urugero byibuze rw’umunyarwandakazi mubitabiriye ririya rushanwa bakaritsinda nukuvuga se ko bikini batazambaraga ? Nimusigeho ku blaming undi mwana kuko ibyo yakoze ntakosa ririmo ryatuma yibasirwa.

    Nagatangaye ikindi Vanessa yavuga! None se niba utinyuka kuvuga ko gusambana uri umukobwa utarakobwa nta kibazo, ubu ikindi wakavuze n’iki koko? Ahubwo bazashyireho irushanwa ry’abambara buri buri naryo bakoherezeyo niryo ryaguha abaclients batubutse! Turekere umwana sha arakuruta mu ngendo, mu bwenge, mu mico n’imyifatire we can’t even compare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa