skol
fortebet

Miss Ikirezi wa CBE yarushinganye n’uwo bamaranye imyaka 6

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Miss Sandrine Ikirezi wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu riherereye i Gikondo (CBE ) mu mwaka wa 2016, yarushinganye n’umukunzi we barambanye mu rukundo.
Ikirezi Sandrine na George Kamugisha bakoze ubukwe nyuma yo kumarana imyaka 6 bakundana mu buryo bweruye.Urukundo rw’aba bombi rwatangiye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.
Bakoze ubu bukwe kuwa 31 Ukuboza 2017 bubera mu Gatsata ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.Abatumiwe n’abo mu miryango (...)

Sponsored Ad

Miss Sandrine Ikirezi wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubucuruzi n’Ubukungu riherereye i Gikondo (CBE ) mu mwaka wa 2016, yarushinganye n’umukunzi we barambanye mu rukundo.

Ikirezi Sandrine na George Kamugisha bakoze ubukwe nyuma yo kumarana imyaka 6 bakundana mu buryo bweruye.Urukundo rw’aba bombi rwatangiye ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.

Bakoze ubu bukwe kuwa 31 Ukuboza 2017 bubera mu Gatsata ku rusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.Abatumiwe n’abo mu miryango yombi biyakiriye kuri Solace Ministry munsi ya Hoteli Umubano.

Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2016 nibwo Sandrine Ikirezi yabaye Nyampinga wa CBE 2016,uyu mukobwa yanahatanye muri 25 muri Miss Rwanda 2016.Miss Sandrine Ikirezi yatowe asimbura Miss Gasana Edna Darlene wabaye Nyampinga wa CBE mu mwaka wa 2015.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa