skol
fortebet

Miss Ingabire Habibah agiye kurongorwa

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Ingabire Habibah w’imyaka 21 y’amavuko wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yabereye muri Poland mu Ukuboza 2018, ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umukunzi we.

Sponsored Ad

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mukobwa azakora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeli 2019. Azakora ubukwe bwa islam buzwi nka ‘Nikkah’.

Izina rya Habibah ryavuzwe cyane mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ubwo yatukaga Rwabigwi Gilbert wari mu Kanama Nkemurampaka kahitagamo abakobwa baserukira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Uyu mukobwa yavugaga ko Rwabigwi yagize uruhare rukomeye mu gutuma adakomeza mu irushanwa. Rwibigwi Gilbert yahaye ‘NO’ Habibah mu gihe bagenzi be Mariya Yohani na Mike Karangwa bo bari batanze ‘Yes’.

Yaramututse aramwandangaza ariko nyuma yandika kuri instagram yisegura kuri Rwabigwi avuga ko yahubutse ngo byatewe n’uburakari yagize nyuma yo gukurwa mu irushanwa.

Nyuma uyu mukobwa yemejwe ko ari we userukira u Rwanda muri Miss Supranational. Muri Miss Supranational Ingabire yambaye ‘Bikini’ agera ikirenga mu cy’abamubanjirije bemeye kwambara uyu mwenda wo kogana utavugwaho rumwe.

Nta gihembo nta kimwe yegukanye muri iri rushanwa ndetse ntiyanabonetse mu bakobwa 25 bavuyemo Miss Supranational 2018.

Ibitekerezo

  • Tumwifurije ubukwe bwiza.Azabyare hungu na kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa