skol
fortebet

Miss Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ngarukamwaka ryo koga

Yanditswe: Sunday 06, Aug 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ryo koga, ni mu rwego rwo gushishikariza abakobwa gukora siporo cyane cyane iyo koga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye KT Radio cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 aho yavuze ko yamaze kunoza uyu mushinga kandi ko bizajya bibera kuri “Cercle Sportif”. Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizatangira ku itariki ya 12 Kanama 2017. Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe akina umukino wo koga avuga ko yateguye (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ryo koga, ni mu rwego rwo gushishikariza abakobwa gukora siporo cyane cyane iyo koga.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye KT Radio cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 aho yavuze ko yamaze kunoza uyu mushinga kandi ko bizajya bibera kuri “Cercle Sportif”.

Miss Elsa yiteguye gutangiza irushanwa ngarukamwaka ryo koga

Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizatangira ku itariki ya 12 Kanama 2017. Uyu mukobwa w’imyaka 19 y’amavuko usanzwe akina umukino wo koga avuga ko yateguye iryo rushanwa ryo koga mu rwego rwo gufasha abakobwa bagenzi be gukora siporo.

Agira ati “Murabizi ko ari umukino (wo koga) abakobwa benshi badashyiramo imbaraga, kandi nkumva ko ari umukino nashishikariza abandi kuwukora.
Urafasha, uravura bimwe na bimwe nk’umugongo. Uranaruhura. Iyo umuntu afite stress akoga araruhuka.”

Abemerewe kwitabira iryo rushanwa ngarukamwaka ni abantu bafite imyaka iri hagati y’umunani na 25. Yirinze gutangaza ibijyanye n’ibihembo avuga ko hari ibyo akivugana n’abaterankunga.

Yakomeje avugako yatangiye umukino wo koga afite imyaka icyenda gusa. Ngo amarushanwa yose yagiye yitabira yegukanaga umwanya wa wa mbere cyangwa se uwa kabiri.

Ashobora koga ahangana na metero 100 na 200.Abajijwe icyo avuga ku bakunze kuvuga ko uumukino wo koga ari uw’abakire cyangwa se abandi bantu bahaze bari kwishimisha yabihakanye.

.Ati “Ntabwo koga ari umukino abantu bakora ari uko bahaze, ni siporo nk’izindi. Iyo woga umubiri wose urakora.”

Biteganyijwe ko iryo rushanwa ryo koga rizahuriramo amatsinda y’abantu basanzwe bakora umukino wo koga nk’abanyamwuga. Kuri iyi nshuro ariko ngo aboga ku giti cyabo ntibemerewe guhatana.

Miss Elsa kuri ubu ari kwitegura kujya mu irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi (Miss World 2017), rizabera mu Bushinwa kuva ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa