Miss Iradukunda Elsa azitabira Miss World 2017 irimo ba Nyampinga 129

Imyidagaduro   Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 July 2017 Yasuwe: 708

Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rigiye kubera mu gihugu cy’ Bushimwa tariki ya 18 Ugushyingo 2017, rizitabirwa n’abakobwa 130 barimo na Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Elsa.

Biteganijwe ko rizitabirwa na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa w’Imyaka 19 y’amavuko asimbuye Miss Mutesi Jolly wagiyeyo umwaka ushize wa 2016.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, gitegura iryo rushanwa, cyabereye mu Bushinwa ku itariki ya 20 Nyakanga 2017, Miss World igiye kuba ku nshuro ya 67, izatangira ku itariki 18 Ugushyingo 2017, ibere mu Mijyi nka Sanya, Haikou, Singapore na Shenzhen.

Abazaryitabira bazagera mu Bushinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017.
Ni ku nshuro ya cyenda u Bushinwa bwakira iri rushanwa kuva ryabaho. Abakobwa barenga 100 bavuye mu bihugu binyuranye byo ku Isi barahatanira iri kamba rigiye gutangwa ku nshuro yaryo ya 67.

Imijyi yo mu Bushinwa iryo rushanwa rizaberamo ni Shenzhen, Sanya and Haikou. Miss World yo muri 2017 izazana ibishya bizagenderwaho mu guhitamo uzegukana ikamba.

Miss World, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi. Yitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Iryo muri 2016 ryabereye muri Amerika (USA). Ryitabiriwe n’abakobwa 117 babaye ba Nyampinga mu bihugu baturukamo; ikamba rya Miss World 2016 ryegukanwe na Stephanie Del Valle Díaz wo muri Puerto Rico.

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Elsa azitabira Miss World 2017
Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uko Umutare abayeho nyuma yo kurushinga na Joyce batuye muri...

Nyuma y’igihe gito umuririmbyi Umutare Gaby ashinze urugo n’umukunzi we,...
23 October 2017 Yasuwe: 1107 0

Icyanga cy’ubuzima Safi abayemo, yavuze ku mugore we wandagajwe

Umuririmbi Niyibikora Safi wa Urban Boys yakomoje ku buzima abayemo nyuma...
22 October 2017 Yasuwe: 3509 1

Mu isura nshya Knowless Butera yishimiye ko inzozi ze yazigezeho(AMAFOTO)

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless amaze kuba uwo yari...
22 October 2017 Yasuwe: 4972 1

Ifoto Senderi yashyize hanze yigereranya na Meddy

Senderi International Hit amaze iminsi yigereranya cyane n’umuhanzi Meddy...
22 October 2017 Yasuwe: 3404 0

Nizzo yavuze ku mwana bivugwa ko yabyaye mu gasozi akicwa n’inzara

Umuririmbyi Nshimiyimana Muhammed wamamaye nka Nizzo avuga ko nta mwana...
21 October 2017 Yasuwe: 6287 2

Inama Safi yagiriwe na Knowless mbere yo kurushinga ntiyazemeye

Kuwa 01 Ukwakira Safi Madiba yamanitse ukoboko imbere y’amategeko y’Igihugu...
21 October 2017 Yasuwe: 3429 1