skol
fortebet

Miss Iradukunda Liliane yageneye ubutumwa urubyiruko ku munsi wo kwibohora

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Liliane yasabye urubyiruko kwiga amateka ndetse no kwishimira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse yibutsa abakobwa bagenzi be kudasigara inyuma ahubwo ko bakwiriye gutera intambwe nk’iyatewe na basaza babo.

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 19 y’amavuko yavuze ko kwibohora nk’u Rwanda, ari urugendo rupfumbaswe n’abanyarwanda kandi rugikomeza mu ntumbero yo kwigobotora ubukene n’ibindi bidindiza iterambera himakazwa agaciro ka buri munyarwanda.

Iradukunda Liliane ni umukobwa w’urubavu ruto wahinduriwe amateka mu ijoro ryo kuwa 24 Gashyantare 2018 yambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Kuri uyu munsi tariki ya 04 Nyakanga 2018 u Rwanda rwizihiziho imyaka 24 ishize abanyarwanda bibohoye, amahoro agasakara mu bana b’igihugu; Miss Iradukunda Liliane yavuze ko amaze kwiga byinshi kuva yakwambikwa ikamba byiyongera ku byo yari asanzwe azi bimaze kumuha ishusho ngari yo kwibohora nyako.

Muraho, ndifuriza abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora cyane cyane urubyiruko. Kuva naba Nyampinga w’u Rwanda maze kwiga byinshi, byiyongera ku byo nari nzi ku byiza by’igihugu cyacu ndetse n’imbaraga zashyizwe mu kucyubaka muri iyi myaka 24 ishize twibohora.

Yavuze ko nk’urubyiruko ari byiza gukomeza kwiga amateka yaranze u Rwanda n’urugendo rw’iterambere ruhanzwe amaso n’abana b’u Rwanda. Yagize ati “Nk’urubyiruko birakwiye ko dukomeza kwiga amateka ndetse no kwishimira iterambere tumaze kugeraho. Kwibohora, nk’uko abayobozi bacu bakunze kubitwibutsa, ni urugendo kandi turacyarurimo.” Yibukije abakobwa bagenzi be kudasigara inyuma ahubwo ko bakwiriye gutera intambwe nk’iyatewe na basaza babo.

Yagize ati” U Rwanda ruragana aheza kandi birashoboka ko urubyiruko twafata iya mbere mu guharanira kwibohora ubukene, ingeso mbi n’ibindi bidindiza iterambere. Sinabura no kwibutsa by’umwihariko abakobwa bagenzi banjye ko nabo batagomba gusubira inyuma. Dufatanye na basaza bacu gusigasira ibyagezweho twimakaza umuco wo gukora cyane kandi neza, twirinda ibyatugusha ahabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa