skol
fortebet

Miss Iradukunda Liliane yageze mu Bushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Miss World 2018

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kumugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Miss Iradukunda Liliane yageze mu gihugu cy’ubushinw aho yitabiriye irushanwa rya Miss World 2018.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Ugushyingo 2018 ,Miss Iradukunda Liliane nibowo yashyize hanze ifoto ye ya mbere avuga ko kuri ubu yageze mu gihugu cy’Ubushinwa aho yitabiriye irushanwa rya Miss World 2018, u Rwanda ritabiriye ku nshuro yaryo ya gatatu.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru akiri mu Rwanda Iradukunda yijeje abanyarwanda ko azitwara neza ku buryo bwose bushoboka ndetse ashimangira ko yabashije kureba abakobwa bose bahatanye asanga batoroshye gusa nawe yemeza ko Atari gito kandi ko agomba gukora iyo bwabaga akazegukana iri kamba.

Yagize ati“nagize igihe cyo kureba abo tuzaba duhanganye, ndeba ubuzima bwabo, navuga ko bose batoroshye ariko nanjye ndakaze, niteguye gukora cyane, kugira ngo nzitware neza.”

Ibi yongeye kubishimangira mbere yuko yurira rutema ikirere aho yavuze ko umuhigo wa mbere ajyanye ari ukuzatahana ikamba ikigali ndetse ngo ibi bizaterwa nuko abanyarwanda bazaba bamweretse ko bamushyigikiye mu buryo bwo kumutora biri mu bizashingirwaho mu matora.

Agira ati “Mu mihigo mfite harimo kuzana ikamba mu Rwanda kuko ntabwo ngiye by’umurimbo ahubwo ngiye guhatana. Intwaro nitwaje ni uburyo Abanyarwanda banshyigikiye kuko nibyo bizantera gukora cyane.”

Yakomeje avuga ko nta kintu yavuga ko agiye yishingikirije kurusha ibindi kuko ashaka kuza mu myanya y’imbere muri buri kiciro.

Mu butumwa yashyize kuri konte ye ya Instagram buherekejwe n’ifoto ye yatangaje ko uyu ariwo munsi wa mbere yageze muri Sanya mu irushanwa rya Miss World 2018.

Twakwibutsa ko u Rwanda rwitabiriye aya marushanwa ku nshuro yaryo ya 3 aho ku ikubitira ryahagarariwe na Mutesi Jolly, 2017 hajyayo Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane waserukiye igihugu uyu mwaka.

Ikamba ryuyu mwaka ushize ryari rifitwe n’umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 aho yaryegukanye ahigitsi abakobwa barenga 20 bari bahatanye muri aya marushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa