skol
fortebet

Miss Iradukunda Liliane yahishuye bimwe mu bintu by’urwibutso rwe ubwo yari Miss Rwanda asobanura nicyo izina nyampinga riba rivuze ku gihugu

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Iradukunda Liliane yavuze ko izina nyampinga atari inyito ahubwo ari umwanya wo kugira ngo ukorere igihugu cyawe.

Sponsored Ad

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018 ni umwe mu bakobwa 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe muri 35 batsinze amajonjora yabereye mu ntara zose z’igihugu.

Ni umukobwa ufite uburebure bwa Metelo 1.70 ,yatowe taliki ya 24 Gashyantare mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Kuri iki cyumweru abinyujije kuri Twitter yasangije abamukurikira bimwe mu bintu by’urwibutso rwe ndetse agira n’inama abwira abandi bakobwa bazamusimbura.

Yagize ati ” Wari umugoroba w’amarangamutima ku munsi nk’uyu umwaka ushize! Nambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2018. Bwari ubunararibonye bushimishije n’urugendo rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye. Kuba nyampinga w’u Rwanda ntabwo byari inyito ahubwo wari umwanya wo kugira ngo nkorere igihugu.”

Mu interuro ihera niho yabwiye abandi bakobwa biyita ba Nyampinga ko atari inyito ahubwo ari umwanya baba bahawe ngo bakorere igihugu nkuko baba barabihize mu mihigo yabo mbere yuko bajya mu irushanwa guhatana n’abandi .

Miss Liliane aherutse guha ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan waryegukanye mu birori bikomeye byabaye ku wa 26 Mutarama 2019, mu Intare Conference Arena i Rusororo aho benshi batunguwe n’uyu mukobwa kuko atari yarigeze yigaragaza mu gihe benshi bahaga amahirwe umukobwa wakunzwe na benshi uzwi nka Mwiseneza Josiane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa