skol
fortebet

Miss iradukunda wa RBA n’umukunzi we bahishuye itariki y’ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Miss Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yahishuye ko muri kanama 2017 aribwo azakora ubukwe n’umukunzi we David bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo.
Ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2017 nibwo ibyishimo by’ikirenga byiyongereye kuri Michele Iradukunda nyuma yo kwambika impeta y’urukundo. Icyo gihe uyu mukobwa yanditse ahamya ko ibye n’umukunzi we David bigiye kurushaho gukomera ndetse ngo yahise amwemerera ko bagomba kuzabana iteka.
Mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Miss Iradukunda Michele, umunyamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yahishuye ko muri kanama 2017 aribwo azakora ubukwe n’umukunzi we David bamaranye imyaka itandatu mu munyenga w’urukundo.

Ku cyumweru tariki ya 23 Mata 2017 nibwo ibyishimo by’ikirenga byiyongereye kuri Michele Iradukunda nyuma yo kwambika impeta y’urukundo. Icyo gihe uyu mukobwa yanditse ahamya ko ibye n’umukunzi we David bigiye kurushaho gukomera ndetse ngo yahise amwemerera ko bagomba kuzabana iteka.

Mu kiganiro yahaye TV10, uyu mukobwa wahatanye muri Miss Rwanda 2009 akaza kuba muri bantu ba mbere yagarutse cyane ku bihe bitandukanye yanyuzemo ari nabyo byatumye amenyekana cyane.

Yavuze avuka mu muryango w’abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri. Ngo ni ubuheta muri uwo muryango, muri 2009 yahatanye muri Miss Rwanda ariko ntitahana ikamba; muri 2010 yongeye kugerageza amahirwe ahatana muri Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda aza kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, UR.

Abajijwe icyatumye ategukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2009 yavuze ko yakoze uko ashoboye ariko nanone ngo akanama nkemurampaka kaba gafite ibyo kagenderaho.

Ati “ kuba naraje muri batanu ba mbere, si mbe nyampinga w’u Rwanda 2009 usanga nyine hari ibyo akanama nkemurampaka kagenderaho ari nabyo wenda byatumye ntaba nyampinga.”

Iradukunda wumvikanacyane mu biganiro bitandukanye kuri Magic Fm yavuze ko mu buzima busanzwe akunda gusoma, ibitabo, gusaba n’inshuti ze, Ngo mu byo kurya akunda imboga no kunywa amazi nubwo atari kenshi.

Aho yagize ati “Nkunda gusoma ibitabo, gusabana no gusohoka n’inshuti nkunda muzika cyane , nkunda imboga no kunywa amazi nubwo atari cyane. Nkunda kwa mbara ibintu bituma numva nirekuye.”

Muri iki kiganiro umunyamakuru yaboneye no kumubaza ku mpeta aherutse kwambika n’umukunzi we witwa David. Iradukunda w’imyaka 28 y’amavuko ati “ yaaa ni inkuru nziza n’impeta, n’impeta nambitswe n’umukunzi wanjye. Tumaranye imyaka irenga itanu ubungubu igiye kuba itandatu turi kumwe yitwa David. yanyambitse rero impeta aneguza ubukwe.”

Yavuze ko hari amagambo yabanje kubwirwa n’umukunzi we mbere y’uko amwambika impeta ihamya isezerano bafitanye. Iradukunda wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu myaka umunani ishize, yagize ati “Byaranuguye cyane twari dusanzwe dufite iyo gahunda yo gushinga urugo, turi kubyitegura n’ubundi dufite gahunda yo kuyinyambika nabwo byari ibintu niteguye uriya munsi.”

Yungamo ati “Icyo gihe hari ku cyumweru tuvuye kwa padiri turi mu modoka anahanye [Tujyanye mu rugo] nibwo rero yaje kumbwira amagambo menshi ati ‘Michelle ndagukunda tumaranye igihe kinini ubu rero ikigezweho n’ugukora ubukwe.’ Mbona akuyemo akabuwate karimo impeta ati ‘Can you marry me [Wakemera gushyingiranwa nanjye]? .”

Ngo umukunzi we afite izina yihimbiye baziranyeho kuburyo binyura buri wese ubyumva. Ati “afite rero ukuntu anyita ‘ikibebe’ narasetse byahatari noneho n’ukuntu yabimbwiraga nabonaga wagirango n’ibintu bitaribyo…Ubusanzwe njye nabwo nkunda ibintu by’ibikabyo nari narabimubwiye nsinkunda ngo aze atere ivi imbere yanjye… Icyo gihe nyine yahise ayinyambika.

Uyu mukobwa yavuze ko imyiteguro y’Ubukwe irimbanyije ndetse muri Kanama uyu mwaka wa 2017 ari bwo hateganyijwe ubukwe buzahuza imiryango yombi. Yavuze ko bakiri gushakisha itariki y’ubukwe ariko bidatinze bazatanga ubutumire.Gusa Umuryango.rw ufite urupapuro rw’ubutumire rugaragaza ko ubukwe buzataha tariki ya 11 na 12 Kanama uyu mwaka wa 2017.

Bazakora ubukwe hagati ya tariki ya 11 na 12 Kanama 2017

Ubwo uyu mukobwa yambikwaga impeta, yanditse ku rukuta rwe rwa instagram agaragaza uko yiyumvuga. Ati “Bwa mbere ansaba ko nazamubera umugore nahise nibaza nti ‘ni ukuri se?’ kuko nta mpeta yari afite. Uyu munsi nabwo yongeye arabinsaba ambaza niba ‘nakwemera kumubera umugore’, nanjye sinazuyaje, namubwiye ko asanzwe azi igisubizo…”

Maze akomeza agira ati “Nzahora mvuga Yego ubu n’iteka ryose kuko uri umwe mu bigize ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Urukundo rwawe rwankoze ku mutima…”

Mu 2013 nibwo Iradukunda yaje kwinjira mu itangazamakuru. Uyu mukobwa yakoreye Radio Isango Star ahava yerekeza mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahereye kuri Magic FM nyuma atangira no gukora kuri Televiziyo y’u Rwanda by’umwihariko mu kiganiro Waramutse Rwanda n’ibindi bitumirwamo ibyamamare.

Davida akunda ku mwita ’Ikibibe’....Biramutangaza cyane akumva anyuzwe



Aba bombi barashyingiranwa muri Kanama uyu mwaka

Ubwo yambikwaga impeta yavuze ko atangiye ubuzima bushya
Michele na David bamaranye imyaka itandatu bakundana byeruye

Ibitekerezo

  • Nkibi bitwungura iki bamaze isyi

    Congratulations Mon Docteur David Humud

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa