skol
fortebet

Miss Iradukunda yagarutse mu Rwanda avuga bimwe mu bintu yigiye muri Amerika

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ku itarii ya 29 Kanama 2018 nibwo Miss Iradukunda yahagurutse i Kigali yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yatumiwe mu iserukiramuco ryiswe ‘The Ugandan Festival’.Kuri uyu wa kane uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda avugako yahigiye byinshi birimo amateka y’iki gihugu gikomeye ku Isi.

Sponsored Ad

Nyuma yuko iri serukiramuco rirangiye, Miss Iradukunda yahise aboneraho gufata umwanya wo gutembera agasura ahantu hatandukanye muri iki gihugu cy’igihangange mu gihe cy’ukwezi yagombaga kuhamara.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri nibwo uyu mukobwa yagarutse i Kigali, avuga ko yagize urugendo rwiza yanigiyemo byinshi harimo amateka y’iki gihugu gifatwa nk’icyambere ku Isi.

Ati “Nagize amahirwe yo gutembera ahantu hanyuranye harimo White House, Capitol Hill, Lincoln memorial, Washington monument na 9/11 memorial site muri New York. Nigiyeyo byinshi harimo n’amateka ya Amerika ndetse mpura n’abantu batandukanye”.

Miss Iradukunda Liliane yavuze ko ubu agiye gukomeza imyiteguro y’irushanwa rya Miss World azitabira mu Kuboza uyu mwaka aho azaba ahagarariye u Rwanda.

REBA HANO AMAFOTO Y’AHANTU YASUYE:








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa