skol
fortebet

Miss Iradukunda yatangaje ikintu cyamubabaje ubwo yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko yababajwe nuko atasuye ‘Statue of Liberty’ iba mu mujyi wa New York.

Sponsored Ad

Iradukunda Liliane yavuye mu Rwanda taliki ya 29 Kanama 2018 agiye mu birori yari yatumiwemo bitegurwa n’abanya-Uganda baba USA. Ibirori byabereye i Washington. Mu gihe cy’ukwezi ahamaze Iradukunda ngo yasuye ahantu henshi anahura na benshi.

Ati “ Nasuye imijyi itandukanye ngenda mpura n’abantu batandukanye ba hariya cyane cyane Abanyarwanda.”

Mubo bahuye harimo Bahati Grace, Miss Rwanda wa 2009, ngo baganiriye byinshi nka mukuru we, anamubwira ingorane ba Miss bakunda guhura na zo. Ku nshuro ye ya mbere muri Amerika Iradukunda avuga ko amatsiko yari menshi yo kubona ibyo yize mu mateka n’ibyo yumva mumakuru cyangwa abona muri filimi.

Mu rugendo rwe ngo yajyanye ikifuzo cyo gusura umugi wa Washington DC agasura White House na New York kureba Statue of Liberty. White House yagiyeyo nubwo atinjiyemo ariko ababazwa n’uko atageze kuri Statue of Liberty i New York.

Ati “ Ahashoboka narahageze gusa icyambabaje n’uko ntageze kuri Statue of Liberty kandi ari ho hantu ha mbere nifuzaga kugaruka ngeze.”

Avuga ko yasanze muri Amerika bateye imbere koko ariko kandi anasanga ibyaho byose birihuta ndetse n’abantu bose ngo baba bahuze cyane. Miss Iradukunda Liliane ubu aritegura kuzajya mu marushanwa ya Miss World 2018 mu Bushinwa n’intego yo kuzatahana ikamba kuko yabonye nta kibangamiye umuco w’igihugu cye bamusaba gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa