skol
fortebet

Miss Isimbi wavuzweho kwiyambika ubusa no gukorakorwa n’abasore yavuze ikibimutera

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Miss isimbi Amanda wabaye igisonga cya nyampinga w’ishuri ry’imari n’amabanki (sfb) muri 2012 [ubu ni CBE], yatangaje ko aticuza amafoto n’amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we.
Uyu mukobwa w’imibiri yombi; azwi anavugwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yisanga mu itangazamakuru nk’umukobwa wabaye igisonga cya nyampinga wa Kaminuza wagakwiye kuba atanga urugero ku bandi.
Azengurutswa,anavugwa cyane iyo hari amafoto cyangwa amashusho ashyize ku (...)

Sponsored Ad

Miss isimbi Amanda wabaye igisonga cya nyampinga w’ishuri ry’imari n’amabanki (sfb) muri 2012 [ubu ni CBE], yatangaje ko aticuza amafoto n’amashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bimwe mu bice by’umubiri we.

Uyu mukobwa w’imibiri yombi; azwi anavugwa cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yisanga mu itangazamakuru nk’umukobwa wabaye igisonga cya nyampinga wa Kaminuza wagakwiye kuba atanga urugero ku bandi.

Azengurutswa,anavugwa cyane iyo hari amafoto cyangwa amashusho ashyize ku mbuga akoresha.Uyu Nyampinga ni umwe mu babyinanye n’umuhanzi Kiss Daniel wari waturutse muri Nigeria aje gutaramira Abanyarwanda, yafotowe ari kumwe na Kiss Daniel amukorakora.Icyo gihe yaravuzwe biratinda nyuma y’uko Kiss Daniel akorakoye ibibero bye.

Aganira na Isango Star yabanje gusobanura aho ari gukora muri iyi minsi, ati “Nsigaye nkorera hano muri Kigali Juzz Junction nsigaye nkorana na Remmy(uyu niwe boss wa Juzz Junction).”

Yavuze ko adakunda kuba mu Rwanda kuko akenshi aba yatembereye mu mahanga kandi ngo akunda kwiga umuco w’ibindi bihugu n’abantu muri rusange. Ati “Yego ni gacye, kenshi mbanagiye.Nkunda gutembera nyeneye kureba ibintu bishya nkanigira ku bantu nk’umuco wabo ibintu nk’ibyo ng’ibyo.Yego Mbanagiye gutembera.”

Yabwiwe ko ari mu bakobwa bacye mu Rwanda bashobora kwifotoza amafoto asa nateye isoni, asubiza nk’utunguwe ati “Ateye isoni ntabwo ateye isoni peeee.”

Yabwiwe kandi ko ari kenshi amafoto ye agaragaza isokoreki ndetse n’amabere,asubiza mu ijwi riri hejuru yumvikanisha ko amafoto yifotoza abona ntacyo atwaye kuri we.

Ati “Mu byukuri amafoto nifotoza ntabwo ari ukuvuga ngo n’amafoto y’urukozasoni nk’uko mubivuga aho ngaho nabwo sinemeranyije nawe.Ashobora kuba ari amafoto nambaye bikini (umwenda wo kogana) cyangwa se indi myenda y’indi igaragaza ibice by’umubiri ariko ntabwo numva ko biba biteye isoni kuko umuntu wese agira ibintu akunda.Ushobora kuba ukunda kwambara umupira nkunda kwambara akangaka(yavugaga ibyo yambaye) gatoya biterwa n’umuntu ikiba kimubereye.Ibimbereye nibyo nambara.”

Yakomeje avuga ko mbere y’uko asohoka mu rugo abanza gutekereza aho agiye akabona guhitamo uko yambara,ati “Biterwa naho ngiye.Biterwa n’ikirere, niba hashyushye cyangwa hakonje nibyo ng’ibyo.

Avuga ko muri iyi minsi afite umusore wamubwiye ko amukunda ariko ko atifuza gutangaza ibimwerekeyeho,aseka cyane ati “Arahari,hoya ntabwo namuvuga.Ntabwo aranyemerera ko tubishyira hanze.Urabona mu rukundo iyo utangiye gushyira hanze ibintu abantu benshi bakabimenya nibwo ibibazo bigenda biza, kugeza ubu rero twahisemo kubigira ibanga.”

Akomeza avuga ko uwo muhungu wamubwiye y’uko amukunda ari umunyarwanda kandi ko atazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ‘oya ntabwo ari umusitari.”

Yasabwe kugira icyo abwira bamwe mu bakobwa bari kugaragara mu marushanwa y’ubwiza,ati “Icyo nababwira hari ikintu kijya kiba imbogamizi cyane.Kuba uri mwiza nibivuze ko ufite ubunararibonye mu marushanwa ubugomba kuba ufite icyo uzi mu mutwe.Uba ugomba kuba ufite icyo ushaka.Uba ugomba kuba ufite impamvu ikujyanyeho kuko abenshi babikora bagamije kwamamara,ashaka kugirango amenyekane.Ugasanga niba agiye guhagararira u Rwanda bamubajije ikibazo nta kintu agiye gusubiza kandi ugusanga harimo ikibazo.”

Ngo mu myumvire ye asanga byaba byiza ba nyampinga bagiye basohoka igihugu bazi ikibajyanye ndetse akanitoza ibyo iryo rushanwa risaba.

Ubwo Kiss Daniel yari mu Rwanda, kuya 01 Gicurasi 2016 yabyinanye n’abakobwa batandukanye barimo na Miss Amanda.Nyuma y’igitaramo uyu mukobwa yakirijwe ubutumwa bumunenga ko ibyo yakoze atari byo.

Icyo gihe yanditse ubutumwa burebure asobanura ko kuba yarabaye Nyampinga bitamubuza kwisanzura nk’abandi.Mu magambo ye “Kuba narabaye Nyampinga muri 2012 ntibimbuza kubaho, kwishima, kwambara ndetse no kuba nakunda umuhanzi runaka.Nabonye ubutumwa bwinshi n’inkuru zimbwira ko kuba narabyinanye na Kiss Daniel nishe umuco nyarwanda.

Mu muco nize harimo kubaha, gusuhuzanyana n’ibindi nk’ibyo biranga indangagaciro z’abanyarwanda ariko kutabyinana n’umuhanzi runaka ntabyo nize pe.
Abanyamakuru bavuze ko nakoranye interview nabo, ko narize mbonye Kiss Daniel, ko nari nsanzwe nziranye na Kiss Daniel, byinshi byinshi. [...]
Kiss daniel ni ubwambere nari mubonye, nkunda indirimbo ze nk’abandi bafana bose.

Murakoze.

Si ubwa mbere uyu mukobwa avuzwe mu itangazamakuru.Muri 2015 yavuzweho byinshi nyuma yo gufotorwa ari mu birori agaragara nk’utambaye umwenda w’imbere.Yumvikanye asubiza ko abavuze ibyo batitegereje neza cyangwa bakaba badasobanukiwe ko hari imyenda y’imbere isa n’umubiri.



Isimbi Amanda na Kiss Daniel ku rubyiniro



Kiss Daniel yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nk’iyitwa ’Woju’ n’izindi

Ibitekerezo

  • Ngo bakunda kugenda cg bakunda gukora uburaya hanze yigihugu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa