skol
fortebet

Miss Jolly yasabye urubyiruko gushishoza rugatekereza kure mu bikorwa by’amatora

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko urubyiruko rukwiye gushishoza kandi rugatekereza neza mu bikorwa by’amatora birimbanyije mu Rwanda.
Ibi abitangaje nyuma y’uko habura iminsi icyenda ngo amatora y’umukuru w’Igihugu atangire ateganyijwe tariki ya 03 ku abanyarwanda batuye mu mahanga na tariki ya 04 Kanama mu Rwanda.
Uyu mukobwa w’I kanombe mu karere ka Kicukiro atangaza ko ishyaka rya FPR Inkotanyi risanzwe ku butegetsi kuva mu myaka irenga 20 rihagarariwe na (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko urubyiruko rukwiye gushishoza kandi rugatekereza neza mu bikorwa by’amatora birimbanyije mu Rwanda.

Ibi abitangaje nyuma y’uko habura iminsi icyenda ngo amatora y’umukuru w’Igihugu atangire ateganyijwe tariki ya 03 ku abanyarwanda batuye mu mahanga na tariki ya 04 Kanama mu Rwanda.

Uyu mukobwa w’I kanombe mu karere ka Kicukiro atangaza ko ishyaka rya FPR Inkotanyi risanzwe ku butegetsi kuva mu myaka irenga 20 rihagarariwe na Paul Kagame ntacyo ritakoze mu guteza imbere abanyarwanda ingeri zose.

Ibi kuri we asanga nta mpamvu n’imwe yagatumye hari impinduka zibaho mu bayobozi. Ko icyo abanyarwanda bashaka ari amahoro, umutekano n’iterambere kandi byose bihari.

Yabwiye RBA ducyesha iyi nkuru ko urubyiruko arirwo muyoboro waburi kimwe cyose.Yagize ati “Urubyiruko nitwe muyoboro wa buri kintu cyose twifuza ko cyateza imbere igihugu n’abanyarwanda muri rusange. N’iki Perezida Paul Kagame atadukoreye ? ni ayahe mahirwe yatwimye ?”.

Miss Jolly akomeza avuga ko urubyiruko rwose rukwiye kugira inyota y’uko u Rwanda ruzaba rumeza mu gihe Paul Kagame yakongera gutorerwa kuyobora Igihugu muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Yibukije abanyarwanda bose ko bakwiye kuzibuka imvugo igira iti “Nta wuhindura ikipe itsinda”. Bityo bagahitamo neza batitaye ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Irandukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko ni bamwe mu bantu benshi bakomeje guhereza umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi mu ntara zitandukanye z’Igihugu.

Min James Kabarebe, Mutesi Jolly, Gen Ibingira na Miss Elsa mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa RPF Paul Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa