skol
fortebet

Miss Jolly yifurije ishya n’ihirwe Nyampinga w’Umurenge wa Mushishiro

Yanditswe: Tuesday 26, Dec 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yifurije ishya n’ihirwe Umuhoza Delice wegukanye ikamba ry’Umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ahigitse bagenze be bane.
Uyu mukobwa wo mu Karere ka Muhanga yegukanye ikamba kuwa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 aho yagaragiwe n’ibisonga bibiri barimo Mushimiyimana Claudette wabaye Igisonga cye cya mbere na Mukatuyizere Betty wababye igisonga cya kabiri.
Miss Umuhoza akikijwe n’ibisonga bye
Nyuma yo kwegukana ikamba yabwiye Kigalitoday ko intego (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly, yifurije ishya n’ihirwe Umuhoza Delice wegukanye ikamba ry’Umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ahigitse bagenze be bane.

Uyu mukobwa wo mu Karere ka Muhanga yegukanye ikamba kuwa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 aho yagaragiwe n’ibisonga bibiri barimo Mushimiyimana Claudette wabaye Igisonga cye cya mbere na Mukatuyizere Betty wababye igisonga cya kabiri.

Miss Umuhoza akikijwe n’ibisonga bye
Nyuma yo kwegukana ikamba yabwiye Kigalitoday ko intego ari uguhatana kugeza kuri Miss Rwanda, atabigeraho akazafasha bagenzi be b’i Mushishiro kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda.

Abinyujije kuri konti ya Twitter Mutesi Jolly yifurije Umuhoza amahirwe masa mu rugendo rushya yatangiye, Yagize ati "Amahirwe masa kuri wowe mukobwa w’umunyembaraga, komeza utere intambwe ibicu niyo rutangira.”

Uyu mukobwa wambitswe ikamba ry’Umurenge yari yanegukanye ikamba rya Nyampinga w’akagari ka Rukaragata muri 2016.

Nyampinga w’u Rwanda 2016

Miss Umuhoza ubwo yari amaze kwegukana ikamba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa