Miss Kenya, Evelyn yambitswe ikamba ry’umukobwa mwiza muri Afrika

11 January 2017. | Imyidagaduro | 1 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • MyPassion

Kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2017 ni bwo hagaragajwe urutonde rw’abakobwa bahagarariye imigabane mu buranga nyuma yo kurushanwa muri Miss World 2016. Aha ni ho uwa Kenya yaje kwegukana ikamba rya Africa aba ‘Queen of Africa’.

Umugabane wa Afurika wahagarariwe na Miss Kenya, America ihagararirwa n’umukobwa uturuka muri USA, Oceanie ihagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Australie, Uburayi buhagararirwa n’umukobwa wari uhagarariye Ububiligi, naho Carribean ikaba yahagarariwe n’umukobwa wo muri Dominican Republic naho ku mugabane wa Asia hakaba haratsinze umukobwa wo muri Indonesia.

Evelyn wegukanye iri kamba ku mugabane wa Afurika, yaje muri batanu bageze kuri Final bahataniraga ikamba rya Miss World aca agahigo ko kuba umunya Kenya wa mbere ubonye umwanya mwiza kuva Kenya yakwitabira iri rushanwa rya Nyampinga w’isi.

Uyu mukobwa kandi yabay uwa kane muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego aza no muri batanu ba mbere mu gice cya Top Model. Ibi ni byo byagize uyu mukobwa kuba Miss World Africa.

AMERICAS: Audra Mari, USA

Miss Audra yegukanye umwanya wa cumi n’umwe mu irushanwa rya Miss World 2016, aha akaba yarari no muri 24 bari bakomeje muri ba nyampinga bafite ubwiza bufite intego ndetse aza no muri 24 bitwaye neza muri siporo (sport). Ibi byatumye aba Miss World Americas.

ASIA: Natasha Mannuela, INDONESIA

Natasha ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’ubwiza bufite intego. Yabaye uwa gatatu muri Miss World aba igisonga cya mbere muri Top Model aza no muri batatu ba mbere bakurikiranwaga cyane mu itangazamakuru na Social Media, ibi bikaba ari byo byamugize Miss World Asia.

CARRIBBEAN: Yaritza Reyes, DOMINICAN REPUBLIC

Yaritza yabaye Miss World Caribbean aba igisonga cya mbere muri Miss World uyu akaba yaraje muri 24 bari ba nyampinga b’ubwiza bufite intego na 24 bitwaye neza muri siporo (Sport) aba igisonga cya kabiri muri Top Model.

EUROPE: Lenty Frans, BELGIUM

Lenty yaje muri cumi n’umwe ba mbere muri Miss World (umwanya mwiza u Bubiligi bwabonye kuva 1996) ibi byatumye aba Miss World Europe.

OCEANIA : Madeline Cowe, AUSTRALIA

Madeline yaje muri 24 b’ubwiza bufite intego ndetse no muri 24 ba mbere muri sport byatumye aba Miss World Oceania.

    Facebook Twitter Addthis
Ibitekerezo
  • MyPassion

    Kay
    11 January 2017 - Musubize

    Mbega mbega ubu se uyu koko niwe mukobwa mwiza uruta abandi bose ndumiwe.

Tanga Igitekerezo