skol
fortebet

Miss Livia Thiana Iteka yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Livia Thiana Iteka niwe wegukanye ikamba rya nyampinga w’ U Burundi uyu mwaka wa 2021, mu bakobwa 15 bari bahanganye m’ubwiza , ubwenge n’Umuco nyuma y’imyaka itatu iki gikorwa kitabaga mu Burundi.

Sponsored Ad

Ni mu birori byabaye ku mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2021 rishyira kuri uyu wa Gatandatu, bibera ahitwa Centre de Formation Professionnelle de Kigobe (Kuba Chinois) mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Iteka Lyvia Thiana yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2021, uyu mukobwa yitga ibijyanye n’ubutegetsi no gucunga imari muri Kaminuza
Iki gikorwa cyabaye amatike yemereraga abantu kugikurikirana yashize mbere y’amasaha macye ngo gitangire.

Livia Thiana wabaye Miss Burundi 2021 [Yari afite nimero 07] yagaragiwe na Muhoranamana Berry Bernice wabaye igisonga cya Mbere na Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri.

Livia yambitswe ikamba asimbura Annie Bernice Miss Burundi 2017 wari umaze imyaka itatu yambaye iri kamba.

Ni mu gihe Dative Uwimana yegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe mu irushanwa ‘Miss Popularity’. Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss University Africa Burundi, ndetse yari mu kanama nkemurampaka kemeje Miss Career Africa yabereye i Kigali mu mpera za 2020.

Gutora Miss Burundi 2021 byitabiriwe n’Umugore wa Perezida Burundi, Angelique Ndayishimiye ndetse yifatanyije n’abakobwa 15 bavuye Nyampinga kugaragaza umuco w’Igihugu.

Livia Thiana Iteka wabaye Miss Burundi 2021 yahembwe imodoka, agenerwa essence y’umwaka wose, ubwishingizi bw’igihe cy’umwaka, igihe imodoka ye igize ikibazo izakorwa, umushahara wa buri kwezi n’itike y’indege yo gutemberera i Dubai.

Igisonga cya mbere yahembwe miliyoni 2 Fbu, igisonga cya kabiri yahawe 1,500,000 Fbu naho Miss Popularity [Yari ahagarariye Kirundo] yahembwe 1,000,000 Fbu.

Nshimirimana Saba Sabrina wabaye igisonga cya kabiri, afite imyaka 18 yari ahagarariye Bujumbura Mairie muri Miss Burundi

Muhoranama Bernice wabaye igisonga cya mbere afite imyaka 20 y’amavuko

Uwimana Dative wabaye Miss Popularity, afie imyaka 23 y’amavuko yari ahagarariye Kirundo. Uyu mukobwa afite impamyabumenyi mu bijyanye n’icungamari


Angelique Ndayishimiye Umugore wa Perezida w’u Burundi yitabiriye igikorwa cyo guhitamo Miss Burundi 2021


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa