skol
fortebet

Miss Mushambokazi abaye umukobwa wa 2 Karim yinjije mu idini ya Islam nyuma ya Young Grace nawe bakundanyeho bikarangira batanabanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Miss Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, agiye gukora ubukwe n’umukunzi we bamaranye igihe mu buryohe bw’urukundo witwa Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo, ndetse amwinjiza mu idini ya Islam.

Sponsored Ad

Uyu Karim si ubwambere yinjije umukobwa yahaye urukundo muri Islam kuko uyu musore mu mwaka wa 2016 yahoze akundana n’umuhanzikazi Young Grace ndetse nawe aza kumuvana muri gaturika amwinjiza muri Islam icyo gihe ahindura n’izina, gusa urukundo rwabo rwaje gushonga nka Buji.

Urupapuro rw’ubutumire ‘Invitation’, rurerekana ko Miss Mushambokazi na Mbonyumuvunyi Karim bazakora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye, ku wa 23 Mutarama 2021 ndetse no ku wa 30 Mutarama 2021. Bavuze ko amakuru ‘arambuye ku bijyanye n’ubukwe bwabo bazayatangaza mu bihe biri imbere.

Ku wa 04 Ukwakira 2020, Miss Mushambokazi yatangaje ko umukunzi we Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam mu muhango yari ashyigikiwemo n’inshuti ze n’abandi.

Amakuru dufite avuga ko umuhango wo gufata irembo wabereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mushambokazi avuga ko uyu muhango wabayeho ariko ko atatangaza igihe byabereye.

Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha.

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko nyuma baza gutandukana.

‘Invitation’ mu bukwe bwa M.Karim na M.Jordan buzaba mu gihe cy’iminsi ibiri itandukanye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa