skol
fortebet

Miss Mutesi Aurore bwa mbere yashyize hanze amafoto y’umwana yabyaranye na gafotozi ari kumwitaho bikora benshi ku mutima[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Mutesi Aurore ni umwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda bakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda , uyu mubyeyi uherutse kwibaruka yashyize hanze ifoto ari kwita ku mwana we bikora benshi ku mutima.

Sponsored Ad

Miss Aurore ni umwe muri ba nyampinga b’u Rwanda bakunzwe cyane n’abatari bake. Kuri ubu abarizwa muri Amerika aho abana n’umugabo we ndetse mu minsi ishize bakaba baribarutse imfura yabo.

Mu mwaka ushize wa 2018 nibwo Aurore yasezeranye na Egide, ubukwe bwakozwe mu ibanga rikomeye kuko usibye kubyumva abenshi ntibamenye igihe bwabereye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka rero nibwo bibarutse imfura yabo, akaba yagaragaje ko atewe ishema no kuba umubyeyi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Aurore yashyizeho amafoto agaragaza umwana we, ayiherekesha ibimenyetso byuko anyuzwe cyane.

Twabibutsa kandi ko Miss Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 aherutse kugira ibyago agapfusha se wari waragiye muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza.

Ibitekerezo

  • Iyo yifotoza amuha ibere byari kuba bishimishije kurushaho naho kumucomeka icyo gicupa ntakidasanzwe

    Ariko aya makuru muba mwanditse muba muyafitiye gihamya?muri sure ko uwo mwana ari uwa Mutesi Aurore???

    Congs beautiful family musubireyo mibyare nahungu imana ishimwe ,wowe uvuga ngo byari byiza iyo ashyiraho iPhoto amuha ibere icyushaka nukureba ibere cga?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa