skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly watangaje ibintu umusore wifuza kumuterera agomba kuba yujuje yaramubonye ?

Yanditswe: Monday 26, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Mutesi Jolly yatangaje ko atarabona umusore bakundana. Gusa ko azabitekerezaho amaze kurangiza amashuri ye ya Kaminuza kuko ngo urukundo narwo rusaba umwanya.

Sponsored Ad

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 , yigeze gutangaza iby’ibanze umusore wifuza kumutereta agomba kuba yujuje aho yavuze ko harimo nko kuba ashyira imbere isengesho, Umuhanga, Umukunda bizira buryarya, Umusore wiyubashye kandi ufite icyerekezo, Ufite indangagaciro nzima.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’igihe yatangaje ko kugera magingo aya atarabona uyu musore bakundana.

Yagize ati” Oya ntaraboneka!.”

Abajijwe impamvu abona ataragira umukunzi yatangaje ko atarabiha umwanya cyane ndetse ko ataribyo ashyize imbere cyane.

Ati” Ntabwo ndabiha umwanya si byo nshyize cyane imbere. Mfite ukuntu mpanga ibintu byanjye ariko mu rukundo ntabwo ndajya kwigira igitangaza, urukundo ruza igihe rushakiye ariko njye nk’umwana w’umuntu ntabwo ndabiha umwanya."

Abajijwe niba hari umuntu yari yabona akamukunda yasubije ko abaye yaramubonye kuri ubu yaba afite umukunzi gusa yongeraho ko mu bo yabonye bose ntanumwe yabonye,Abajijwe niba yari yakunda umuntu ntagire amahirwe yo kuba yamugeraho yavuze ko bitaramubaho gusa ko bishoboka cyane.

Yasoje avuga ko ibyo gushaka umukunzi yabaye abishyize ku ruhande kubera ko agifite byinshi byo gukora birimo amasomo n’akazi gusa ko azabitekerezaho amaze gusoza amasomo ye muri Kaminuza kuko ngo urukundo rusaba umwanya narwo.

Ati" Uko numva mbiteganya, mba numva nzabitekereza nsoje kwiga kuko ubu ndi kwiga kaminuza, ndakora […] urukundo ruravuna narwo rusaba umwanya, nabyo ni ingenzi mu buzima ndabitekereza nifuza kuzagira umuryango nkagira abana."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa