skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yagiye kwizihiriza isabukuru ye muri Dubai

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Mutesi Jolly ari kubarizwa i Dubai aho yagiye kwizihirizayo isabukuru ye y’imyaka 22 y’amavuko.

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 akanaruhagararira mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2016, ubu arabarizwa i Dubai aho yerekehje muri uyu mujyi mu muhango wo kwizaihiza isabukuru ye y’imyaka 22 y’amavuko.

Ibi byagaragajwe n’amafoto uyu mukobwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’izindi nshuti ze zitandukanye aho yavugaga ko yagiriye ibihe byiza muri kino gihugu gihurirwamo n’abantu b’ingeri zose baba baje kwishimisha.
Mu butumwa butandukanye yagiye ashyira ku mafoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abamwifurije isabukuru nziza by’umwihariko zimwe mu nshuti ze bari kumwe i Dubai mu byishimo.

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese wafashe umwanya wo kunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane kunyereka ko nishimiwe. Mu by’ukuri sinabona uko nshimira buri wese ku giti cye, gusa bivuye mu ndiba z’umutima wanjye ndashimira kandi mfite umugisha wo kugira buri umwe utuma numva nkwiye inshuti.”

Twakwibutsa ko Mutesi Jolly yahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’. Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 ndetse anaruhagararira mu irushanwa rya Miss World 2016 ryabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo

  • Komera mwana !! Ishimishe ukiriho ni byiza biraruhura( wa mugani ngo uwiyima afite azahanwa nk’uwiyahuye) Courage !!
    Ariko rero nawe waritwitse ( mukorogo peeee !!!) ahoho singushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa