skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yatangaje ikintu umusore bakundana ashobora kumukorera kikamubabaza cyane

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Mutesi Jolly yavuze ko aramutse asuzuguwe n’umusore bakunda aricyo kintu cyamubabaza cyane kurusha ibindi.

Sponsored Ad

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse akaza guhagararira u Rwanda muri Miss World 2016 agatorwa mu bakobwa 4 bahiga abandi imishinga myiza ,yatangaje bimwe mu bintu bishobora kumubangamira mu gihe abikorewe n’umusore bakundana cyangwa umugabo bazabana.

Jolly yavuze ko mu bintu biza ku isonga byamubabaza mu gihe abikorewe n’umugabo we ari ukumusuzugura.

Yagize ati” Ni ukunsuzugura.”

Abajijwe uburyo yamusuzuguramo yasubije ko umuntu ashobora gusuzugura undi mu buryo butandukanye burimo nko kumuca inyuma.

Ati” Uzasanga byose ari kimwe, nanjye mbaye musuzuguye. Gusuzugura umuntu biri mu buryo bwinshi, ushobora kumusuzugura umuca inyuma, ushobora kumusuzugura mu buryo bwinshi butandukanye njye mbaye natesheje agaciro umugabo agomba kuba yari afite kuko ni we uba uhagarariye umuryango habaye hari aho yageze akanyereka ko namusuzuguye cyangwa se cya cyubahiro mugomba akanyereka ko yababajwe n’uko nakimwambuye.”

Yasoje avuga ko ntamukunzi afite gusa ko ateganya kuzamugira mu gihe azaba arangije amashuri ye ngo kuko n’urukundo rusaba ko ruhabwa umwanya kandi ko muri icyo gihe azaba aribwo ahugutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa