skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yavuze uburyo Camera zimufotora arizo zituma agaragara nk’uwisize MUKOROGO[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mutesi Jolly yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, uyu mukobwa yakunze gushinjwa kwitukuza gusa nawe ntayahwemye kubihakana kugeza na n’iyi saha, Jolly ngo guhinduka kwe ni Camera zimufotora zimuhindura.

Sponsored Ad

Jolly ahamya ko abavuga ko yitukuje ari ibitekerezo byabo kuko we abihamanya n’umutima we ko atitukuje ko ahubwo Camera zimufotora arizo zihindura uruhu rwe. Uyu mukobwa yakunze guhakana yivuye inyuma ibyo kwitukuza gusa nanuyu munsi iki kibazo akunze kukibazwa.

Mu kiganiro kirekire aheruka kugirana na KT Radio yashimangiye ko atigeze yisiga amavuta atukuza. Ibyo bamuvugaho bamunenga ngo abifata nk’ibitekerezo bwite by’abamujora.

Yagize ati “Umuntu ureba ni we ufata icyo ahitamo kuvuga. Mbifata nk’ibitekerezo bwite by’abantu. Biragoye gusubiza buri muntu ku gitekerezo bwite cye. Gusa ndabizi neza n’umutima wanjye ko ntabyo nigeze nkora. Unarebye amafoto yanjye yo mu mashuri yisumbuye, uzasanga nari mfite inweri.”

Yongeyeho ko umuntu akura agahinduka, ngo camera yamufotoye uyu munsi n’izamufotora ejo ntizishobora kumwerekana kimwe.

Yagize ati “ Umuntu arakura agahinduka. Camera yamfashe uyu munsi si yo izamfata ejo. Numfotora nisize ibirungo, undi akamfotora nta birungo mfiteho, bizaba bitandukanye. Rero kujya kwirirwa nsobanura ngo narakuze, ngo narahindutse, ntabwo bifite injyana.”

Ibitekerezo

  • Njyewe rwose usigaye untera iseseme
    Ese wwe iyo wirebye ntugira iseseme?
    Miss Mukorogo gusa

    Nakomeze yikoroge afite igihe.ariko ko baciye mukorogo bafatire ningamba abagaragara mubikorwa bya leta bikoroze.basebya Nyakubahwa wacu rwose

    ariko njyewe mbona ari n amatiku ayo kbsa, byashoboka k ari camera ubu c nk iyi foto ya nyuma murabona inzobe ingana n iza mbere gusa abaye yaranabikoze biramureba kabisa n umubiri we ndumva bidakwiye kutubere umutwaro

    SHA NYO WABAZA URUHINJA RWABYEMEZA RWOSE WAKABIJE KWIKOROGA. IYO UMUNTU AKURA NTABA INZOBE AHUBWO UKO URUHU RUKOMERA RURIRABURA NATWE TWARIZE WE. REKA NKUBAZE IYO UMUKECURU AANYE IMINKANYARI ARUSHAHO KUBA INZOBE?? USA N’UMUHONDO KANDI SIBYO RWOSE NTIMUKADUSEBYE. IHANE NDABIVUZE NDI UMUKOBWA MUGENZI WAWE

    mbegaumwan’ukeye.

    ariko rwose jolly njyewe uba unsetsa.ese ubundi uba uziko ubwira impumyi zitabona??ko ari uburenganzira bwawe wakwemeye ukuli ko ntawe ugushinzwe ariko ukareka kutugira inzanga.turabona wana ntukajye udutuburira!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa