skol
fortebet

Miss Fiona yanyereye ku ngazi aravunika

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Miss Muthoni Fiona yasezeye mu marushanwa ya Miss Beaty Queen yaberaga muri Lagos yanyuma yo kunyerere ku ngazi akavunika ukugura.
Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017 agahembwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’ ubwiza iri kubera mu gihugu cya Nigeria gusa kubw’ amahirwe macye yasezeye mu irushanwa kubw’ imvune yatewe no gutsikira mu gihe yamanukaga ku ngazi ya Hoteli.
Yagize ati “Nanyereye kuri escaliers mvunika (...)

Sponsored Ad

Miss Muthoni Fiona yasezeye mu marushanwa ya Miss Beaty Queen yaberaga muri Lagos yanyuma yo kunyerere ku ngazi akavunika ukugura.

Miss Muthoni Fiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017 agahembwa miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda yitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’ ubwiza iri kubera mu gihugu cya Nigeria gusa kubw’ amahirwe macye yasezeye mu irushanwa kubw’ imvune yatewe no gutsikira mu gihe yamanukaga ku ngazi ya Hoteli.

Yagize ati “Nanyereye kuri escaliers mvunika ukuguru ubu ntabwo mbasha gutambuka.Ubu ndi muri Nigeria, nagezeyo kuwa Mbere […] Nari niteguye kurushanwa uyu munsi[kuwa Gatanu] ariko nasezeye..”

Yahise ajyanywa kwa muganga igitaraganya

Gusa Abategura irushanwa bahise banjyana kwa muganga, bampaye imiti […] Nari ngiye guhita ntaha ariko bansabye ko mba ntegereje nibura nkareba uko ibirori bigenda nzagaruka mu Rwanda kuwa mbere irushanwa rirangiye.”

Iri rushanwa rya Miss Beaty Queen ryitabiriwe n’ abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Ghana, Cape Verde, Burundi, Cameroun, Kenya, Uganda, Zambia, Somalia, Ethiopia mu gihe u Rwanda rwamaze kuvanwa mu bihugu bihatana.

Biteganyijwe ko umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Beaty Queen aratangazwa uyu mu masaha ari imbere ,mu bihembo biteganyijwe gutangwa ku mukobwa uhiga abandi arahembwa ibihumbi bitanu (5,000$) by’amadorali ndetse n’ahabwe imodoka nziza ya SUV .Igisonga cya mbere kirahembwa amadorali ibihumbi (5,000$) gusa , Igisonga cya kabiri kirahabwa amadorali ibihumbi ( 2,000$ ).

Mu bigenderwaho batora umukobwa uhiga abandi muri Miss Beaty Queen nuko agomba kuba arusha abandi Ubwiza , Amahoro n’ubumwe muri Afurika yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa