Miss Mutoni asigaye abana n’umukunzi we mu nzu imwe aho yiga acumbitse mu Butaliyani-AMAFOTO

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 July 2017 Yasuwe: 3956

Miss Mutoni Balbine wigaga mu gihugu cya Canada akaza kuhava ubu yaba yarasanze umukunzi we mu gihugu cy’ Ubutaliyani aho binavugwa ko babana mu nzu imwe nk’ umugore n’ umugabo.

Uyu mukobwa uheruka kuvugwa bitewe n’ ifoto yari yashyize hanze yambaye ubusa bigateza impagarara ku mbuga nkoranyambaga ubu ari mu mujyi wa Turin aho yasanze umukunzi we Arsene dore ko ariho yiga.

Miss Balbine na Arsene bakundana aha bari mu Butaliyani

Miss Balbine wari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016. Byari ku nshuro ya kabiri aza muri iri rushanwa nyuma y’uko muri 2015 yahawe ikamba ry’Igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda. Asanzwe afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda, yarihawe muri 2014.

Iyi foto ya Balbine irerekana ko ari muburiri i Turin nkuko nawe yabyiyandikiyeho


yi foto y’ ikirahuri ibanza yashyizwe hanze na Balbine, naho iyi yo hirya niya Arsene bakundana ariko urebye inyuma biragaragara ko iriya nzu kuri bose igarukamo.

Muri iki cyumweru kandi nibwo byaje gutungurana ubwo yashyiraga amafoto ku rubuga rwa Snapchat ndetse nandi ashyirwa hanze n’umukunzi we witwa Kwitonda Arsene, bagaragaje ko batuye mu nzu imwe mu Mujyi wa Turin wo mu Butaliyani aho uyu musore asanzwe yiga muri Kaminuza yitwa Politecnico di Torino.

Miss Balbine yemeje urukundo rwe na Kwitonda mu mpera z’umwaka wa 2015. Mu bihe bitandukanye aba bombi bakunze kugaragarizanya gukumburana n’amarangamutima mu buryo bweruye ku mbuga nkoranyambaga.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble musoni claude

    erega muge mureka abantu bibereho uko babishaka kuko cash nizabo ntawe asaba ticket yokujya aho hose

    July 2017
  • chat_bubble musoni claude

    erega muge mureka abantu bibereho uko babishaka kuko cash nizabo ntawe asaba ticket yokujya aho hose

    July 2017
  • chat_bubble musoni claude

    erega muge mureka abantu bibereho uko babishaka kuko cash nizabo ntawe asaba ticket yokujya aho hose

    July 2017
  • chat_bubble kay

    kwifotozanya bivuze kubana?? ndasobanuza ese umuntu ntiyasura nundi mu biruhuko? ubwo byitwa kwibanira mukeneye amahugurwa pe

    July 2017

Inzindi nkuru

Sat B wabenzwe n’umukobwa yashyize hanze amafoto ari gusomana n’umukunzi we...

Abinyujije kuri Instagram Sat B yashyize hanze amafoto ari gusomana...
18 July 2018 Yasuwe: 803 0

Fabiola aracyekwaho kuba asigaye akorana na illuminati

Anita Fabiola wo muri Uganda aracyekwaho kuba asigaye akorana na illuminati...
18 July 2018 Yasuwe: 2667 0

Avoka y’indushyi imanuka ihiye, kandi ibiryo by’umunyamujyi ntibibura-Senderi...

Senderi International Hit yikomye abanyamakuru badacuranga ibihangano bye...
18 July 2018 Yasuwe: 971 0

Wema wakundanye na Diamond yagize icyo avuga ku burwayi amaze iminsi...

Wema Sepetu uzwi cyane mu mafilime atandukanye ndetse no ku...
18 July 2018 Yasuwe: 1635 0

Uganda : Abakoresha Mobile Money n’imbuga nkoranyambaga barabyinira ku...

Muri Uganda, amafaranga yacibwaga abakoresha mobile money n’imbuga-nkoranyambaga
18 July 2018 Yasuwe: 1196 0

Rwamagana : Umusore yitiriwe Knowless nyuma yo kubyinana nawe mu...

Umusore ubusanzwe witwa Munyaneza Eugene wo muri Rwamagana ariko akaba...
18 July 2018 Yasuwe: 1409 0