skol
fortebet

Miss Muyango yakoreye ikirori umukunzi we Kimenyi Yves amutegurira isabukuru ye y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwase Muyango Claudine wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yabayemo Miss Photogenic,yakoreye ikirori gikomeye umukunzi we Kimenyi usanzwe ari umunyezamu wa Rayon Sports,mu rwego rwo kumutegurira isabukuru ye yizihiza kuwa 13 Ukwakira.

Sponsored Ad

Kuwa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019,nibwo Muyango yakoreye iki kirori Kimenyi Yves kuri Urban City Blue Kigali Hotel mu Kiyovu.

Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.

Urukundo rwaba bombi ruraryoshye cyane kuko bamaze iminsi bandikirana utugambo turyohereye kuri Instagram.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yandikiye Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.”

Aba bombi barenzagaho uturango tw’imitima tugaragaza ko buri umwe yihebeye undi.








AMAFOTO: Image Studio

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa