skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane yageze Nyabugogo ubuzima bwa benshi burahagarara barahurura bajya kumureba[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Mwiseneza Josiane wamaze kuba icyamamare cyane hano mu Rwanda kubera irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019 yitabiriye ndetse akanatahana ikamba rya Miss Popularity 2019 kuri uyu wa mbere tariki 25 Gashyantare yagaragaye muri gare ya Nyabugogo aho yasesekaye agasanganirwa n’imbaga y’abantu benshi biganjemo abacuruzi baho ndetse bamwe bakanahagarika akazi bakaza kumusanganira.

Sponsored Ad

Si ubwa mbere uyu mukobwa ahururirwa n’imbaga nyamwinshi y’abantu dore ko byigeze no kuba mu gihe we na bagenzi be bajyaga mu mujyi aho bari bagiye gukorerwa amasuku bitegura iminsi ya nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ahandi ni igihe yari agiye muri Radio imwe iherereye mu isoko ryo mu mujyi rwa Gati,aho abantu bahuruye ndetse bikaba ngobwa ko bose binjira no muri Esanseri yari agiyemo ariko kubera ubwinshi bw’abantu yanga kugenda biba ngobwa ko bigoranye babagabanya kugira ngo Esanseri ibone kugenda.

Aya mashusho yafashwe n’umuntu utari umunyamwuga (non professional videographer) ubwo Mwiseneza Josiane yageraga muri gare ya Nyabugogo aho yahururiwe n’abantu benshi nkuko mubibona ku mafoto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa