skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane Yanyomoje amakuru avuga ko atigeze agura imodoka,no Kuba Amafaranga yarariwe na Musaza we

Yanditswe: Sunday 08, Dec 2019

Sponsored Ad

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu rwanda byanditse ko amafaranga Mwiseneza yahawe n’Umunyamideli Mimi Mirage yo Kugura imodoka nk’impano yari yamuhaye atigeze amenya irengero ryayo cyane ko musaza we witwa Muhayimana Samuel wari umucumbikiye ku Ruyenzi ngo yayatwaye.

Sponsored Ad

Ngo Mwiseneza yakomeje kwizezwa ko imodoka ye izagurwa ndetse itangazamakuru rikingwa ibikarito mu maso ribeshywa ko imodoka yamaze kugurwa nyamara atari byo. Uyu mukobwa yakomeje gutegereza araheba ndetse ngo binatuma ashwana na musaza we ajya kuba kuri nyirasenge uba Kimihurura.

Ku Italiki 24 Werurwe 2019 Mwiseneza Josiane yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko yaguze Imodoka ndetse ko ari no kuyiga ngo ajye yitwara mugihe umushoferi we yaba adahari.

Ati"Imodoka narayiguze"

Iyo modoka yari mu bwoko bwa Toyota Avensis y’ibara ry’umukara, ikaba yaratwarwaga icyo gihe n’umushoferi witwa Uwikunda Elysée.

iyi ni imidoka Josiane yatangaje ko yaguze!

Aya makuru akimara kugera hanze Mwiseneza Josiane yatangarije Umuryango na DC TV RWANDA ko ayo makuru atariyo kandi ko ababitangaje bashaka kubateranya gusa.

Ati"Aba bavuga ibyo batazi, banamenya no guteranya abantu, abantu bavuga ibintu nkababizi kweli?"

Mwiseneza yirinze kugira byinshi atangaza kuri ibi kuko ubwo twamwandikiraga yadutangarije ko ahuze naza kuboneka ari bubivugeho byimbitse.

Kuwa 5 Gashyantare 2019 nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka nk’impano yemerewe n’uyu munyamideli.



Josiane ajya gufata amafaranga yajyanye na Musaza we

Uyu munyamideli Mirage mu kiganiro yagiranye na IGIHE we avuga ko yatanze amafaranga yo kugura imodoka kandi ko iyo modoka Mwiseneza Josiane yayerekanye ngo abaye atarayiguze cyangwa Musaza we akamurya ayo mafaranga nkuko byavuzwe ngo byaba ari ibibazo by’umuryango we ntiyabyinjiramo.

Ati “Yarambwiye ngo yarayiguze yaranayerekanye ariko niba atarayiguze nta kindi nabikoraho ntabwo nakwivanga mu by’umuryango we. Ibyo we na musaza we bakoze ntacyo nabikoraho. Umubano we na musaza we nziko uruta uwo dufitanye, njye narayamuhaye nyuma nyine ubwo yakoze icyo ashaka.”

Mimi Mirage wahaye Imodoka Josiane ni umunyamideli kabuhariwe Ukomoka mu Rwanda ariko akaba atuye i Burayi, Amazina ye Nyakuri yitwa Karuranga Mimi Mirage akaba ari umwe mubanyamideli bakomeye dore ko Yamamarije ibikorwa by’imideli ikorerwa muri House of Deréon yashinzwe na Beyonce afatanyije na nyina Tina Knowles mu 2006.


Umunyamideli Mirage wabigize umwuga

Si aho gusa ahubwo uyu Munyamideli umaze kubigira umwuga Yanakoze nk’umunyamideli wamamaza imyenda y’abagore ya Apple Bottoms, iyi yatangijwe n’umuraperi Nelly afatanyije na Yomi Martin ndetse na Ian Kelly, Akaba yaranakoranye n’inzu zikomeye z’imideli zirimo Maza Boetiek , Class Roberto Cavalli, Vcj Versace n’izindi Zitandukanye.

Ari Mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatandatu taliki 7 Ukuboza aho yaje Mubiruhuko aho bitaganyijwe ko azanabonana bwambere na Miss Mwiseneza Josiane.

Ibitekerezo

  • Ntago jya nkunda kwandika mais iyo bibaye ngobwa ndandika kuko ntago nkunda amakuru mushyira hanze mutabanje kureba niba ariyo? Ese ibyo muvuga kuri mimi milage muna mufite amakuru ye? Cg niryatekinika? Ese aba yabahaye amafaranga ngo muvuge ibyo ababwiye? Jye mba Belgium muzafate umwanya mubaze abantu baba Belgique cg munyaruke murebe ubuzima bwa mimi milage aho gukomeza kubeshya abanyarwanda mwandiki ibintu byukuri apana gukomeza kubeshya .murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa