skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamukunze atamuzi

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane watsindiye ikamba rya nyampinga wakunzwe kurusha abandi mu Rwanda 2019 kurubu uri gutegura igitaramo yatumiyemo Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko yaguze imodoka ye isigaye imutwara mu buzima bwe bwa buri munsi anakomoza ku musore uvuga ko yamukunze.

Sponsored Ad

Miss Josiane yavuze ko amakuru y’umusore uvuga ko yamukunze yayumvise ariko ngo ntabwo amuzi ntanubwo aramuvugisha.

Yagize ati “Nabyakiriye nk’ akazi kose, nagiye mbona ari mu kazi. Agamije ko abantu bakurikira inkuru ze, bakora Likes na Subscribe kuko n’uburyo asoza, asoza avuga ko ari umuntu umenyereye ibintu by’imivugo, imivugo y’ urukundo, ibijyanye n’ imitoma, ni uko asoza avuga.”

Akomeza agira ati “Umusanzu namuha ni uko nakora Like nk’ uko aba abidusaba kandi ngakora na subscribe.”.

Uyu musore uvuga ko yakunze Miss Josiane yandikiye Mimi Mirage amusaba ko abimugiramo akamuhuza na Josiane.

Miss Josiane ati “Bibaye aribyo yabimbwira nkikiriza…Gukundana byo ni iyindi paji.”

Avuga ko nta mukunzi afite cyakora ngo uwo azahura nawe akumva aramukunze azaba ari uwo.

Kuri we ngo umuhungu wamubera umukunzi ni umuhungu utari indyarya bapanga ibintu akabikora neza kandi ugira ibanga atari upfa kuvuga ibyo abonye byose.

Ibitekerezo

  • Mukobwa wacu turagukunda ariko ndumva uyumwanya utahita uryamurukundo kuko haribyishi utariwakora bya guteza imbere uritonde rero gusa nzi ko ufite impano yu bwenge uyikoreshe mugihe nkiki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa