skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane yatandukanye n’umujyanama we[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 08, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane, yatangaje ko atakiri kumwe na Justin wari ushinzwe kureberera ibikorwa bye, kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Josianne yashyizeho ifoto atangaza ko ibyo guhagararirwa na Sande Justin nka manager bitakiriho kuko amasezerano yabahuzaga yageze ku musozo.

Yagize ati”Mwiseneza Josiane aramenyesha abakunzi be ko Sunday Justin atari Manager we kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.” Mu kubishimagira hasi yanditseho ati”Bari bimaze kumenyerwa ko management ya josiane Mwiseneza official ari yo imufatira ibyemezo, ariko siko bikimeze amasezerano yarangiye.”

Tariki ya 19 Mata 2019, nibwo Miss Josiane yagaragaje ku mugaragaro Sunday Justin nk’ umuyobozi ushinzwe kureberera ibikorwa (manager ) bye ndetse n’inyungu ze muri rusange. Ubu aya masezera akaba yararangiye muri iki Cyumweru nkuko Miss Josiane yabyivugiye.

Mwiseneza Josiane ni Miss Popularity 2019 w’u Rwanda, ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe a’abaturage kurusha abandi mu irushanwa ry’ubwiza (Miss Rwanda). Uyu mukobwa wavuzwe cyane bikanamuviramo kwamamara kurusha abandi bari bahuriye mu irushanwa, byatumye yegukana uyu mwanya anabifashijwemo n’umushinga yari afite wo kurwanya igwingira ry’abana riterwa n’imirire mibi.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020 nibwo Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane, yashyikirije ku mugaragaro Ikamba rya Miss Popularity, Alliance Irasubiza watorewe kuba Miss Popularity 2020. Ubu hakaba hategerejwe niba Miss Josiane azagaragaza undi umureberera mu bikorwa bye nka manager mushya, cyangwa niba azakomeza kubyikorere ubwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa