Miss Mwiseneza Josiane yavuze ku makuru y’ibihuha bitandukanye bikomeje kugenda bimuvugwaho birimo n’iby’akazi ko kuri Tv1 bivugwa ko yanze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 February 2019 Yasuwe: 3864

Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Miss wakunzwe n’abantu cyane kurusha abandi yahatanaga nabo, yagarutse ku makuru atandukanye amaze igihe amuvugwaho nyuma y’uko iri rushanwa rishyizweho akadomo ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan wambitswe ikamba .

Ku ikubitiro uyu mukobwa wamamaye mu ntangiriro z’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yongeye anyomoza urupapuro rw’itike ya RITCO rwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga rugaragaza ko nyuma y’irushanwa yahise ataha i wabo mu Karere ka Karongi muri iyi modoka.

Yanyomoje iby’iyi tike avuga ko kuva irushanwa ryarangira atigeze yerekeza iwabo habe na rimwe kuko ibikorwa byose byo kumwakira byabereye kwa musaza we ari naho akiri kugeza ubu.

Mwiseneza Josiane yahishuye ko ubwo yavaga mu marushanwa ya Miss Rwanda, abo mu muryango we bamutunguye mu buryo byamurenze bigatuma arira.

Yagarutse kandi ku kazi ko gukora kuri TV1 yemerewe n’umuyobozi wayo KNC.

Mwiseneza Josiane yabanje kuvuguruza amakuru yakwirakwijwe avuga ko yaba yarakanze, ahubwo ashimangira ko mu minsi micye ari bwo abakunzi be bazasobanukirwa neza ibijyanye n’aka kazi yemerewe ko azajya gukora kuri iyo televiziyo

Miss Mwiseneza Josiane yanagarutse ku by’imodoka yemerewe n’umunyamideli w’umunyarwandakazi uba i Burayi, avuga ko bamaze kuvugana igihe izaba yamugezeho ndetse aboneraho kunyomoza amakuru yakwirakwijwe avuga ko iyi modoka yaba yarasimbujwe ibindi bintu

Mwiseneza Josiane yahishuye ko hari imishinga afite ndetse ateganye no gushyira mu bikorwa vuba harimo irushanwa ryo gusiganwa ku magare arimo gutegura afatanyije n’itsinda ry’Urubyiruko ruharanira impinduka.

Yavuze ko iri rushanwa rizaba muri Gashyantare 2019, rizaba rigenewe abana b’abakobwa, ibi bikaba ari bimwe mu bizamufasha gukora ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana n’uburyo bwo kuyirwanya ukoresheje ubushobozi budahambaye.

Yaboneyeho umwanya wo gukangurira abantu batandukanye kuzitabira iby’iri rushanwa riteganya no kuzatangirwamo ubutumwa bw’ingirakamaro ku mibereho myiza y’abaturage

Mwiseneza Josiane yaboneyeho n’umwanya wo gushimira inshuti n’abavandimwe bamuteye ingabo mu bitugu ubwo yahataniraga ikamba byumwihariko umubyeyi we utari geze ahwema kumwongerera imbaraga no kumugira inama zituma arushaho gutinyuka ngo akomeze kugerageza amahiwe ye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamukunze atamuzi

Mwiseneza Josiane watsindiye ikamba rya nyampinga wakunzwe kurusha abandi...
25 March 2019 Yasuwe: 5208 1

Uwikunda umushoferi utwara Miss Mwiseneza yavuze ikidasanzwe yamubonyeho...

Tariki 5 Gashyantare 2019 nibwo Nyampinga w’ u Rwanda wakunzwe n’ abantu...
25 March 2019 Yasuwe: 5887 0

Amashusho y’indirimbo ya Kayitare Wayitare Dembe yakoreshejemo mubyara wa...

Umuhanzi Nyarwanda Kayitare Emmanuel uzwi ku izina rya Kayitare Wayitare...
25 March 2019 Yasuwe: 2791 0

Nyakwigendera Mowzey Radio umaze umwaka urenga yitabye Imana yahawe...

Nyakwigendera Mowzey Radio umaze umwaka urenga yitabye Imana yegukanye...
25 March 2019 Yasuwe: 1324 0

Icyamamare muri Filime cyandagaje Perezida Museveni kivuga ko nta mpano...

Maurice Kirya wamamaye muri sinema ya Uganda akaba ari umuririmbyi ndetse...
25 March 2019 Yasuwe: 2242 0

Mico The Best yifatanyije n’isi yose mu bukangurambaga bwo guhashya indwara...

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat...
24 March 2019 Yasuwe: 377 0