skol
fortebet

Miss Mwiseneza Josiane yavuze uburyo bamutereye inda Online

Yanditswe: Wednesday 03, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane arahakana amakuru amaze iminsi avugwa ko atwite. Avuga ko amafoto ashyirwa kuri murandasi amugaragaza atwite ari amakorano ati “Ubwo nyine bantereye inda online.”

Sponsored Ad

Uyu nyampinga wakunzwe na rubanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, avuga ko na we yirirwa abona biriya bihuha byirirwa bicaracarara.

Mu mvugo irimo agatwenge ati “Nyine ngo banteye inda online nanjye amafoto mbibona gutyo nk’uko nawe ubibona.”

Uyu mukobwa wamamaye mu irushanwa ry’abakobwa beza ku mubiri, mu mico no mu bumenyi, avuga ko hari n’abavuga ko yishyingiye ubu abana n’umugabo.

Ati “Ntabwo naburana na bo ngo mvuge ngo barambeashyera urumva ko naba mbaye nkabo ngiye guterana amagambo.”

Agereranya ibi bimuvugwaho nk’imiyaga ihutera ikagenda igahita. Ati “Ni imiyaga nikomeze ihuhe nababwira iki.”

Miss Mwiseneza uvuga ko nta n’umukunzi afite, avuga ko agiye gukora channel ya youtube na we akavuguruza ibi bihuha biriho bimuvugwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa