skol
fortebet

Miss Mwiseneza yahishuye icyo yakuze yumva azaba n’ukuntu ubu ari bwo abayeho neza kurusha mbere agifite ikamba

Yanditswe: Sunday 07, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ku wa 16 Gicurasi 2020 nibwo Miss Mwiseneza Josiane yari yitabiriye ubutumire bwa Radio Isangano maze avuga uburyo igihe yari afite byari bimeze anavuga ukuntu yakuze yumva azaba umunyamakuru ariko bikaza kwicwa n’uko yasanze ritaba mu mashuri yisumbuye.

Sponsored Ad

Icyo gihe Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane yamenyesheje ko arimo gutegura filimi ivuga ku rugendo rwe muri Miss Rwanda ndetse anavuga ku kuntu ubwo yari afite ikamba byari ibihe bya karabaye anavuga ko ibihe arimo ubu aribyo byiza kurusha ubwo yari afite ikamba, yabajijwe icyo gihe ibibazo byinshi cyane anabisubiza ku buryo nta kibazo na kimwe cyamucitse atagishubije.

Ni mu Kiganiro yagiriye kuri Radio Isangano mu kiganiro cyitwa “Star Magazine” kivuga ku byamamare, uyu mukobwa w’imyaka 25 yasubije ibibazo byinshi avuga ko akunze ubuzima arimo ubu kuko ubu aribwo atuje abantu batakimuharaye cyane kuko ibihe yari akunzwe cyane mu gihugu yabibonaga nk’ibihe bya karabaye n’ ibibazo kuko atabashaga kugenda mu muhanda n’amaguru nk’uko ubu bishoboka.

Miss Mwiseneza Josiane yabwiye Star Magazine ko umusore witwa Evazoo Evazoo biga muri Kaminuza imwe wahamije ko bakundana nta rukundo ruri hagati ye nawe.

Umunyamakuru yabajije Josiane ibyerekeye uko agereranya ibihe yari akunzwemo n’iki gihe, ” Nyine kiriya gihe navuga ko ari karabaye, hari muri karabaye abantu bose nibwo bari bakinyumva, ibimbereye byiza ni ubungubu, nkubu navuye mu rugo n’amaguru ndaza ariko icyo gihe ntibyari bukunde na moto sinari gutekereza kuyijyaho, byansabaga kugenda n’imodoka kugera mu mugi byo byabaga ari ibibazo” Josiane avuga ko ubu ariho abayeho neza.

Kuba wari ufite ikamba rya Miss popularity 2019 hari icyo byahinduye ku buzima bwawe? “ubuzima bwarahindutse no mu mutwe ndakura, hari icyahindutse” Josiane asubiza ku byahindutse ku buzima abikesha ikamba yatsindiye.

Uyu mukobwa yabwiye Star Magazine ko yakuze yumva aziga itangazamakuru gusa ngo yaje gucika agiye gutangira amashuri yisumbuye agasanga ritabamo, Mwiseneza yavuze ko yakuze yumva yazavamo umuntu wikorera ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa