skol
fortebet

Miss Nishimwe Naomie amaze iminsi 2 mu karere ka nyaruguru [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie amaze iminsi ibiri mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata aho yatangiye umushinga we wo kurwanya agahinda gakabije aho biteganijwe ko azahamara indi indi minsi irenze kuyo ahamaze anarwanya inda ziterwa abangavu.

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie yari yaragowe no gushyira umushinga we mu ngiro kubera ko igihe cyo kuwutangira cyahuriranye neza n’ibihe byo kugera mu Rwanda kw’icyoreze cya Covid 19, bikurikirwa na gahunda ya Guma mu rugo ku bantu bose. gusa ubu yahamije ko amaze igihe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyaruguru aho arimo kuganira n’urubyiruko ku kurwanya inda zitateguwe ndetse no kurwanya agahinda gakabije ari nawo mushinga we.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter Nishimwe Naomie yabitangaje muri aya magambo “Uyu ni umunsi wa kabiri mu karere ka Nyaruguru aho ndimo kuganira n’urubyiruko ndetse n’abakobwa batewe inda batarashaka, mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ndetse n’agahinda gakabije muri Nyaruguru, mu mudugudu wa Nyamyumba,Akagari ka Murambi,Umurenge wa Mata, Nzahamara icyumweru.”

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ugiye kumara indi minsi itatu muri Nyaruguru mu minsi ishize yari aherutse kwerekana Umubyeyi we , nk’umwe w’ingenzi mu bareberera inyungu ze ubwo yasinyaga amasezerano yo kwamamariza Itel , uyu mwari yari aheruka gutangariza ibitangamakuru bya RadioTV10 ko agiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukora umushinga we.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa