skol
fortebet

Miss Rusizi wihebeye umugabo umurusha imyaka 24 yakorewe ’Bridal Shower’

Yanditswe: Saturday 17, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 yakorewe ibirori bikomeye byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Yahawe impano n’impanuro nyuma y’iminsi mike hasohotse impapuro z’integuza z’ubukwe ‘Save Date’.
Teta aherutse gutangaza ko adakurikiye amafaranga ku mugabo bagiye kurushinga ahubwo ko ari urukundo rugiye gutuma bubakana.Yabitangaje nyuma y’uko hari benshi bagiye bamushinja ko yaba adakunda uyu mugabo ahubwo ko akurikiye amafaranga ye, ibintu adahuza n’abavuga (...)

Sponsored Ad

Umutesi Teta Afsa wabaye Miss w’Akarere ka Rusizi mu mwaka wa 2017 yakorewe ibirori bikomeye byo gusezera ubukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’. Yahawe impano n’impanuro nyuma y’iminsi mike hasohotse impapuro z’integuza z’ubukwe ‘Save Date’.

Teta aherutse gutangaza ko adakurikiye amafaranga ku mugabo bagiye kurushinga ahubwo ko ari urukundo rugiye gutuma bubakana.Yabitangaje nyuma y’uko hari benshi bagiye bamushinja ko yaba adakunda uyu mugabo ahubwo ko akurikiye amafaranga ye, ibintu adahuza n’abavuga ibi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018 nibwo nshuti za Umutesi Teta Afsa ndetse n’ababyeyi be bamukoreye ibirori Bridal Shower bamuha impano n’impanuro azacyenyereraho mu gihe cyose azamara mu rugo rwe n’umukunzi we.

Yari kumwe n’abo mu muryango we n’abandi

Miss Teta Afsa agiye kurushinga n’umugabo witwa Amany ubusanzwe w’umucuruzi ukomeye cyane mu Mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi.Ku itariki ya 10 Gashyantare, 2018 uyu mukobwa yabwiye KT Radio ko yabanje kugorwa no kwakira ikinyuranyo cy’imyaka uyu mugabo amurusha ariko ko byagezeho akabyakira.

Yakomeje avuga ko nyuma y’igihe kirekire kubera gukomeza agenda yumva ibitekerezo by’uwo mugabo kenshi cyane byatumye ahita abyiregangiza ahita atangira kumukunda cyane.Ngo kuba umugabo bagiye kubana amurusha imyaka myinshi ntabiha agaciro cyane.

Ati “Kuvuga ngo umuntu arakuze, ngo nkurikiye amafaranga ntabwo mbiha agaciro. Kuba naremeye kubana na we si uko nari nyobewe uko angana. Icyo mpa agaciro ni uko mukunda.”

Yanavuze ko amahitamo ari aye ku buryo umuryango we utari kwitambika mu rukundo rwe n’uwo bagiye kubana. Ati “Amahitamo aba ari ayanjye kandi umubyeyi ashyigikira umwana we akurikije uko yiyumva, niba naraberetse umugabo wanjye ntabwo bambwira ngo reka uyu fata uyu.”

Ubukwe bwaba bombi Miss Afsa na Amany buzaba ku itariki ya 23 Werurwe 2018 aho azasabwa iwabo mu muryango.Ku itariki ya 24 Werurwe 2018 bazasezerana mu idini ya Islam.
REBA AMAFOTO:





Ibitekerezo

  • aliko ubanza ali barishyuye, ngo bamenyekane, ko uretse nuwa,rusizi nuwi gihugu ko batamurata kuriya cyangwa afite imigabane muli ki kinyamakuru!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa