skol
fortebet

Miss Rwanda 2017 avuga iki ku bibazo n’ibisubizo bahawe mbere y’uko biyerekana?

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, usatira imyaka 19 y’amavuko, yakuyeho urujijo rw’abakomeje kuvuga ko aba bakobwa uko ari 15 bahawe ibibazo n’ibisubizo bagombaga kubazwa bari imbere y’akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.
Ibyumweru bibiri birirenze irushanwa rya Miss Rwanda risojwe ndetse Nyampinga w’u Rwanda yamaze kumenyekana kugeza ku bisonga bye. Iri rushanwa ryakurikiwe no kutavuga rumwe kuri bamwe mu bakurikiranaga iri rushanwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, usatira imyaka 19 y’amavuko, yakuyeho urujijo rw’abakomeje kuvuga ko aba bakobwa uko ari 15 bahawe ibibazo n’ibisubizo bagombaga kubazwa bari imbere y’akanama nkemurampaka ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Ibyumweru bibiri birirenze irushanwa rya Miss Rwanda risojwe ndetse Nyampinga w’u Rwanda yamaze kumenyekana kugeza ku bisonga bye. Iri rushanwa ryakurikiwe no kutavuga rumwe kuri bamwe mu bakurikiranaga iri rushanwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri Television y’Igihugu.

Miss Iradukunda yahakanye ko bahawe ibibazo n’ibisubizo ubwo bari mu mwiherero

Bamwe bumvikanye mu b’itangazamakuru bijujuta abandi bashima; byavuzwe ko uko ari 15 bahawe ibibazo n’ibisubizo bigera kuri 72 bagombaga kubazwa bari imbere y’akanama nkemurampaka.

Ibi benshi bakomeje kubivuga no kubishimangira bahera ku kuba buri mukobwa yarabazwaga ikibazo agasubiza agaragara nk’uri kwiyibutsa ibyo yabwiwe cyangwa yasomye.

Bamwe bavuga ko iyo akanama nkemurampaka gahindura ibibazo byari kugorana ku bakobwa kubasha kwisobana imbere y’abari babateze amatwi banabareba.

Iradukunda Elsa wamaze gutanga kimwe cya kabiri cy’umushahara we mu rusengero yabwiye Radio Rwanda ko atemeranya n’abavuga ko bahawe ibibazo byose mbere y’uko biyerekana imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Uyu mukobwa ahakana ashize amanga ko nta muntu wigeze abaha ibyo bazabazwa ko ahubwo byatewe no kuba buri mukobwa yarafashe umwanya wo kumva no gutekereza neza ku mushinga azakora naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Ngo buri mukobwa yagaragaraga imbere y’abaturarwanda ameze nk’usubiramo ibyo yabwiye cyangwa yafashe umwanya wo gusubiramo. Ngo byatewe n’uko bahawe igihe kinini cyo gutegura no gutunganya umushinga w’abo kuburyo byoroshye kuwufata mu mutwe.

Yagize ati " Ntabwo aribyo ko twabiborotse kuko burya iyo ugiye gukora umushinga ureba ikintu kizakugirira akamaro ndetse n’akamaro igihugu cyawe..... Ugomba gukora umushinga wiyumvamo, wumva ukunze."

Arongera ati "Iyo ukunze ikintu no ku kivuga imbere y’abantu, ukivuga nyine wumva kikurimo ukivuga wumva kiri kuza atari ibintu byo gushakisha cyangwa gutekereza cyane.... Niyo mpamvu numva uko twese twari 15 twese twakoze imishinga twumva dukunze kandi yagirira akamaro Igihugu cyacu, niyo mpamvu twayikoze nyine neza abantu bakumva ko twaba twarayiborotse [Gufatwa mu mutwe] ariko ntabwo twari twayiborotse."

Mike Karangwa wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka ndetse akaba ari nawe wari ukuriye aka kanama, yavuze ko kuba aba bakobwa baragaragaye nk’abafashe mu mutwe ibisubizo bahawe ari uko bahawe umwanya munini wo gushakisha no gukurikirana neza imishinga yabo.

Kubwa Mike avuga ko aba bakobwa atari ibivejuru ko ahubwo ari abantu basanzwe kuburyo mu byo bakora bagomba guha umwanya ushoboka abakobwa bose bagategura neza imishinga yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa