skol
fortebet

Miss Rwanda 2017: Ba Nyampinga basuzumwe indwara zitandukanye, Queen aracyari imbere mu majwi

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, babonanye na muganga kugirango bakorerwe isuzuma ry’ubuzima ku ndwara zitandukanye [medical checkup].
Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa berekeje mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazava kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka. Aba bose bazahurira muri Camp Kigali aho bazatoranywamo Nyampinga w’Igihugu 2017 ndetse n’ibisonga bye. Kugeza ubu, Miss Queen (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, babonanye na muganga kugirango bakorerwe isuzuma ry’ubuzima ku ndwara zitandukanye [medical checkup].

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa berekeje mu mwiherero uri kubera i Nyamata mu Karere ka Bugesera aho bazava kuwa 24 Gashyantare uyu mwaka. Aba bose bazahurira muri Camp Kigali aho bazatoranywamo Nyampinga w’Igihugu 2017 ndetse n’ibisonga bye.

Kugeza ubu, Miss Queen Kalimpinya uri muri 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 aho ari kumwe ba bagenzi be i Nyamata kuri Golden Tulip Hotel, ari imbere mu bafite amajwi menshi yabamushigikiye binyuze ku butumwa bugufi.

Queen ayoboye urutonde rw’abashyigikiwe cyane muri Miss Rwanda 2017 /Photos: Ashimwe C Shene

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Miss Rwanda, Kalimpanya afite amajwi Ibihumbi 24252 akaba ari nawe uri ku mwanya wa mbere, mu gihe Umuhuzo Simbi Fanique wakunze kuza imbere yageze ku mwanya wa kabiri n’amajwi Ibihumbi 23075.

Shimwe Guelda na Mutesi Nadia nibo bari ku mwanya y’inyuma dore ko Guelda afite amajwi 549 mu gihe Nadia afite amajwi 488.

Miss Queen Kalimpinya ni umukristo mu itorero Noble Family church riyoborwa na Apotre Mignone ukunze gushyigikira urubyiruko akarufasha kwigirira icyizere no gukoresha neza impano rufite.

Uko ari 15 babonanye na muganga..Basuzumwa indwara zitandukanye

[email protected]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa