skol
fortebet

Miss Rwanda 2017: Umutoniwase Linda yasimbuye Fanique ku mwanya wa mbere

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoniwase Linda uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, yavanye ku mwanya wa mbere uwitwa Umuhoza Simbi Fanique wari umaze iminsi itanu ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri telefoni .
Ni mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane abakobwa 15 bemerewe kujya mu mwiherero aho bazava bahurira kuri Petit Stade ahagomba kumenyeka uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017..
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mutarama, aba bakobwa bose uko ari 26 bahuriye kuri Petit Stade bakora imyitozo ya nyuma ndetse (...)

Sponsored Ad

Umutoniwase Linda uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, yavanye ku mwanya wa mbere uwitwa Umuhoza Simbi Fanique wari umaze iminsi itanu ku mwanya wa mbere mu matora yo kuri telefoni .

Ni mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane abakobwa 15 bemerewe kujya mu mwiherero aho bazava bahurira kuri Petit Stade ahagomba kumenyeka uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017..

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mutarama, aba bakobwa bose uko ari 26 bahuriye kuri Petit Stade bakora imyitozo ya nyuma ndetse nyuma y’aho bafatikanya mu isengesho.

Umutoniwase Linda waje ku mwanya wambere areshya na metero imwe na sentimetero 73 akaba apima ibiro 55, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba aho ari kumwe na Elsa Iradukunda, Guelda Uwineza, Sandrine Uwineza, Cardine Umutoni na Uwase Hirwa Honorine.

Uwitwa Umuhoza Simbi Fanique wo mu Burasirazuba wari umaze iminsi itanu kuri uyu mwanya yageze kuwa kabiri. Umutoniwase Linda arayoboye n’amajwi 45561mu gihe Simbi Fanique afite 36783.

Umutoniwase Linda ku mwanya wa mbere mu bashyigikiwe cyane

Umukobwa uri bugeze ku isaha yo gutangarizaho 15 bemerewe gukomeza kuri uyu wa 4 Gashyantare 2017 akiri ku mwanya wa mbere agomba guhita ahabwa amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’abazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda. Uyu mukobwa kandi aragenerwa igihembo cy’uwatowe cyane n’abaturage kurusha abandi.

Abaza gutoranywa muri 26 cyane ko hakenewe 15, barahita bajya mu mwiherero (Boot Camp) uzaba kuva tariki 12-24 Gashyantare 2017 kuri Golden Tulip La Palisse i Nyamata. Itariki ya nyuma y’amarushanwa ni tariki 25 Gashyantare 2017, kuri Expo Ground i Gikondo.

Basoje imyitozo ya nyuma bavuga amasengesho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa