skol
fortebet

Miss Rwanda 2018 ’Iradukunda Liliane’ yasubiye mu ishuli

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro rya taliki 24 Gashyantare 2018 Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki Baleno ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Yagaragiwe n’abakobwa babiri Umunyana Shanitah (igisonga cya mbere), Irebe Natacha Ursule (igisonga cya kabiri); yanahawe ikamba ry’umukobwa wahize abandi mu kuberwa n’amafoto.

Iradukunda Liliane yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba ari nayo yahagarariwe na Miss Mutesi Jolly [watsinze mu 2016] ndetse na Iradukunda Elsa wambaye iri kamba mu 2017.

Mu bakobwa bavugwaga cyane ko bahabwa amahirwe yo kwegukana ikamba, izina Iradukunda Liliane ntiryazaga hafi no mu bavuzweho cyane ntiyabagamo kuko ikibuga cy’itangazamakuru cyari cyihariwe na Umunyana Shanitah ndetse na Umutoniwase Anastasie [wateje impaka kubera gutega moto.]

Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 (Miss Rwanda 2018), hashize igihe gito akomeje amasomo ye muri kaminuza ya ‘Akillah’.

Miss Iradukunda Liliane amaze ibyumweru bitatu atangiye amasomo mu bijyanye n’icungamutungo (Business Management) muri kaminuza y’Abanyamerika yitwa ‘Davis College/Akillah’ iherereye mu murwa mukuru w’uRwanda-Kigali nk’uko Radiyo Rwanda yabitangaje.

Mu gihe abakobwa benshi begukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bakunze kujya gukomeza amashuri yabo muri kaminuza zo hanze y’igihugu, Liliane ni umwe muri bake bahisemo kwiga muri kaminuza ziri mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2018 ni bwo Iradukunda Liliane muri Kigali Convention Center yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ahigitse abandi bakobwa bari bahanganye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa