skol
fortebet

Miss Rwanda 2018 Liliane yagenewe ubutumwa na ba Nyampinga bamubanjirije

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly n’abandi bageneye ubutumwa Nyampinga mushya w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane wambitswe ikamba mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare, 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.
Miss Iradukunda Elsa watanze ikamba yanditse kuri instagram aha ikaze Miss Liliane utwaye urumuri w’abakobwa muri 2018, Elsa yamubwiye ko azabana nawe muri uru rugendo rw’umwaka wose kandi ko azamubera umutangabuhamya w’ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa na Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly n’abandi bageneye ubutumwa Nyampinga mushya w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane wambitswe ikamba mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare, 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Miss Iradukunda Elsa watanze ikamba yanditse kuri instagram aha ikaze Miss Liliane utwaye urumuri w’abakobwa muri 2018, Elsa yamubwiye ko azabana nawe muri uru rugendo rw’umwaka wose kandi ko azamubera umutangabuhamya w’ibikorwa bye.

Elsa ati :”Nshuti yanjye Liliane,wakoze cyane kuba wegukanye iri kamba riremereye ntewe ishema nawe niteguye ku kubera umuhamya mu rugendo rwa 2018 nka Nyampinga w’u Rwanda.Ibi bigiye kuba rimwe mu buzima bwawe none rero nezererwa na buri gihe cyose kandi wishimire kuza mu muryango mugari/bakuru bawe wa Banyampinga bakubanjirije.”

Ubutumwa bwa Miss Iradukunda Elsa yageneye Miss Liliane,Nyampinga mushya w’u Rwanda

Iradukunda Liliane ari nayo mazina akoresha kuri instagram yahise ashima Iradukunda Elsa wamuhaye ikaze mu muryango wa Banyampinga b’u Rwanda.

Miss Jolly Mutesi wari no mu kanama nkemurampaka katoranyije Nyampinga w’u Rwanda nawe yashimye Liliane wegukanye ikamba, yagize ati :”Wakoze cyane mwamikazi Iradukunda Liliane, ikirere niryo herezo. Ubu uri umwe mu muryango wacu/ni wowe uyoboye ubwato ndakwifuriza kwambuka,imihengeri ntizatume ucika intege.”Liliane nawe yahise yandika ashima Jolly.

Ubutumwa bwa Miss Jolly yagenewe Miss Liliane Iradukunda

Ababyeyi ba Miss Liliane
Iradukunda Liliane w’imyaka 18 avuka kuri Ndori Paul na Uwimana Chantal, akaba yaravukiye mu mujyi wa Kigali. Ni umukobwa w’inzobe, afite uburebure bwa metero 1 na santimero 70 akaba apima ibiro 57.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa