skol
fortebet

Miss Rwanda 2018: Umutoni yashinje ruswa akanama nkemurampaka ntiyatanga ibimenyetso-VIDEWO

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2018

Sponsored Ad

Tania Umutoni Muvunyi umukobwa wa kabiri uvugiye mu ruhame ashidikanya ku bushobozi bw’akanama nkemurampaka kagizwe n’abatatu.Yibukije benshi umukobwa witwa Ingabire Habibah, ashinja ‘Judges’ ko bamunzwe na ruswa.
Umutoni w’imyaka 19 apima ibiro 65 ndetse anafite uburebure bwa metero imwe na Santimetero 85, ni umwe mu bakobwa biyamamarije mu mujyi wa Kigali.Yabajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ariko agaragaza ubwoba bwisnhi ari nacyo cyatumye asezererwa mu icyenda kuri 16 bahatanaga. (...)

Sponsored Ad

Tania Umutoni Muvunyi umukobwa wa kabiri uvugiye mu ruhame ashidikanya ku bushobozi bw’akanama nkemurampaka kagizwe n’abatatu.Yibukije benshi umukobwa witwa Ingabire Habibah, ashinja ‘Judges’ ko bamunzwe na ruswa.

Umutoni w’imyaka 19 apima ibiro 65 ndetse anafite uburebure bwa metero imwe na Santimetero 85, ni umwe mu bakobwa biyamamarije mu mujyi wa Kigali.Yabajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ariko agaragaza ubwoba bwisnhi ari nacyo cyatumye asezererwa mu icyenda kuri 16 bahatanaga.

Ubutumwa bwe kuri instagram

Yatukiye mu ruhame abagize akanama nkemurampaka barimo Rwabigwi Girbert, Sandrine Butera Insheja na Dr. Higiro Jean Pierre abinyujije kuri konti ya instagram mu ijoro ryakeye avuga ko bamunzwe na ruswa(nta bimenyetso yerekana) ndetse bakaba badateze kujya mu ijuru.

Yagize ati :”Aba bose bagize akanama nkemurampaka(R.J/Rwabigwi Gilbert, S.I.B/Sandrine Isheja Butera na Dr.N /Higiro Jea Pierre) ntibazigera bajya mu muryango w’ijuru, ahubwo bazajya ikuzimu kubera roho zabo zamunzwe na ruswa.”


Nyuma y’iminsi itatu, uyu mukobwa ntarakira ko yavanywe mu irushanwa

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama,2018 nibwo Umujyi wa Kigali wabonye abakobwa bazawuhagararira aribo Teta Shalon w’imyaka 20, Kayirebwa Marie Paul w’imyaka 22, Uwankunda Belinda w’imyaka 22, Uwase Teta Anita w’imyaka 18, Ingabire Belinda w’imyaka 20,Umuhioza Koren w’imyaka 19, Umutoni Belise w’imyaka 22.

Umutoni atandukanye na Habibah kuko uyu mukobwa we yibasiye umujudge umwe gusa ariwe Rwabigwi …Nawe yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko yarenganyijwe.

Icyo gihe uyu mukobwa yise Rwabigwi ikigoryi mu butumwa yanditse agira ati” Komeza umwenyure mukundwa ‘Habiba’ uko waba ubayeho kose kuko nzi ko ibyiza biri imbere. Korana umwete umutere kwibaza impamvu uhora wishimye, gusa ni ikigoryi n’umunyabyaha w’isoni nke, (R G)sanga sekibi.”

Nyuma y’iminsi mike, Habiba yongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’uburakari.

Habiba yaratukanye
KATA IKOMEYE !! UMWE MU BASEZEREWE MURI MISS RWANDA 2018 YEMEJE RUSWA MURI IRI RUSHANWA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa